AmakuruIkoranabuhanga

Hagiye gushyirwa ahagaraara ikoranabuhanga tya mbere ryumva amajwi y’Ikinyarwanda

Mu mwaka wa 2020, ubwo urubuga rwa Google rwatangiraga gusemura amagambo y’Ikinyarwanda mu ndimi z’amahanga cyangwa izo ndimi zigashyirwa mu Kinyarwanda, byabaye inkuru ishyushye ndetse iba intambwe ikomeye yo kumenya no kwiga indimi z’amahanga.

Noneho kuri ubu, tekereza kuba bitazajya bisaba umwanya wo kwandika muri mudasobwa cyangwa telefoni igezweho, ukaba ushobora gukora ikintu cyose kuri murandasi uvuze gusa mu rurimi rw’Ikinyarwanda…

Uyu mushinga w’ikorananabuhanga ryumva amajwi y’Ikinyarwanda rigiye gutangizwa n’Ikigo Mozilla cyubatse izina rikomeye mu by’ikoranabuhanga, ku bufatanye n’ Umuryango Mpuzamahanga wita ku Iterambere w’Abadage (GIZ), Ikigo Digital Umuganda ndetse na FAIR Forward.

Urubuga rwa mbere rwumva amajwi y’Ikinyarwanda rwitezwe kumurikirwa mu nama yitezwe guhuza abahanga mu gukora porogaramu za mudasobwa ndetse n’ibigo by’ikoranabuhanga bigitangira, izaba mu mpera z’iki cyumweru taliki ya 26 n’iya 27 Gashyantare 2022.

Iyi nama yateguwe hagamijwe guhuriza hamwe ubushobozi bwabo mu guhanga udushya dutandukanye bakoresheje ‘software’ ya Mozilla yakira amajwi y’Ikinyarwanda, yiswe Kinyarwanda DeepSpeech RESTful API.

Uko iterambere ry’ikoranabuhanga rigenda ryiyongera mu Rwanda, ni na ko Abanyarwanda bakeneye gukomeza kunogerwa no gukoresha uburyo bworoshye butabasabye kuba bazobereye indimi z’amahanga usanga ziganje cyane kuri murandasi ndetse no mu mikorere y’ibikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye.

Iryo koranabuhanga rishya ry’amajwi ryakozwehashingiwe ku majwi atandukanye y’Ikinyarwanda yakusanyijwe mu bikorwa byo kumenyereza sisitemu za mudasobwa kumva no gusobanura urwo rurimi hadashingiwe kugutegurira mudasobwa kwakira amakuru runaka ahubwo hashingiwe ku makuru asa akusanywa kuri mudasobwa zitandukanye hifashishijwe ihuzanzira rya internet.

Umuyobozi ushinzwe guhuza abaturage n’Ikoranabuhanga ry’Amajwi rya Mozilla mu Rwanda Remy Muhire, yavuze ko kuba mudasobwa yakwakira amajwi ntaho bitandukaniye no kwakira ibyo uyanditsemo.

Ati: “Uvugisha mudasobwa cyangwa smartphone yawe maze amagambo agahita yiyandika muri mudasobwa. Iryo koranabuhanga rifata ihindagurika ry’ikigero cy’amajwi ari mu mwuka rikayahindura mu rurimi rw’ikoranabuhanga mudasobwa cyangwa smartphone bishobora kumva no kwakira.”

Muhire ashimangira ko kwifashisha iri koranabuhanga bishobora kugufasha kubona serivisi byihuse nko gutumiza kuri taxi cyangwa moto wifashishije ikoranabuhanga, gutumiza ibyo kurya, kwaka serivisi za Leta bitagusabye gufata umwanya wo kwandika aho ushobora no gushyiramo amakosa y’imyandikire.

Ni ikoranabuhanga ryajya ryifashishwa n’abakunda gukoresha inyandiko, kuko rishobora kuborohereza gushyira mu nyandiko amajwi bitabaye ngombwa kuyandukura.

Ati: “Icyo bisaba ni ukuvuga Ikinyarwanda wegereye mudasobwa/telefoni. Twiteguye kubona udushya twinshi tuzahangwa n’Abanyarwanda mu rwego rw’o kwagura imikoreshereze y’iri kornabuhanga ry’maajwi mu nama yitezwe mu minsi mike, ku buryo iryagira uruhare mu kunoza uburyo abantu basabana, baka serivisi zo ku ikoranabuhanga ndetse n’uko buzuza inshingano mu kazi bakora bifashishije ikoranabuhanga.“

Inama yitezwe mu mpera z’iki cyumweru, ihereza abahanga mu ikoranabuhanga rya mudasobwa amahirwe yo gukora ‘applications’ zishobora kunoza uburyo abantu bakorana na mudasobwa cyangwa telefoni zabo, n’irindi koranabuhanga rishobora gufasha abakoresha Ikinyarwanda koroherwa n’ibyo ari byo byose bakorera kuri mudasobwa bavuze Ikinyarwanda gusa.

Abagera kuri 40 bazemererwa kwitabira iyo nama, bazagabwa mu matsinda ane bazarushanirizwamo mu guhanga udushya, amakipe atatu ya mbere azahabwa ibihembo by’amafaranga nyuma yo gutoranywa mu batsinze hashingiwe ku bushobozi bafite mu guhanga udushya twongerera umumaro serivisi zitangwa ku ikoranabuhanga mu Rwanda.

Umuyobozi wa Digital Umuganda Audace Niyonkuru, yagize ati: “Intego yacu ni ugufasha abaturage koroherwa n’ubuzima mu Isi y’ikoranabuhanga, babyaza umusaruro inyungu z’ikoranabuhanga ry’amajwi begerejwe na Mozilla. Iryo koranabuhanga ni ikiraro gikomeye gihuza umuntu no kubona serivisi atavunitse.”

Yakomeje ashimangira ko kandi mu gihe umubare w’Abanyarwanda batunze ‘smartphones’ ukomeje kwiyongera, kubaka ikoranabuhanga ryumva amajwi y’Ikinyarwanda bizagira uruhare mu kwihutisha icyerekezo cy’u Rwanda cyo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Kim Schulte Uhagarariye Ikigo FAIR Forward muri Afurika, yongeyeho ko iyi nama izaba iigizwe n’amarushanwa igize uburyo bw’ibanze bwo gukora ubukangurambaga bwagutse ku ikoreshwa ry’iri koranabuhanga rya Mozilla ryumva rikanasobanura Ikinyarwanda.

Ati:”Abahanga mu gukora porogaramu za mudasobwa bazabona amahirwe yo kubyaza umusaruro iri koranabuhanga rifunguriwe buri wese bakora imishinga yabo bwite itanga ibisubizo ku mbogamizi zinyuranye z’iterambere ry’u Rwanda mu rwego rw’ikoranabuhanga.”

Abifuza kwitabira iyi nama barasabwa kwiyandikisha banyuze ku rubuga https://kinyarwandavoice.com/ bitarenze kuri uyu wa Gatatu taliki ya 23 Gashyantare 2022.

Inkuru ya Imvaho Nshya

Twitter
WhatsApp
FbMessenger