Hagaragajwe imodoka izahabwa uzaba Miss Rwanda 2020

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda bagaragaje imodoka nshya izegukanwa n’uzahiga abandi bakobwa ku muco, ubwira n’ubwenge akegukana ikamba rya Miss Rwanda.

Kugeza ubu abakobwa 54 bahagarariye intara zitandukanye n’umujyi wa Kigali bari gutorwa kuri internet kuko tariki ya mbere Gashyantare hazatorwa abakobwa 20 bazerekeza mu mwiherero wa nyuma w’irushanwa.

Igikorwa cyo guhitamo umukobwa w’uburanga, ubwenge n’umuco uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2020 cyatangiriye mu Karere ka Rubavu, ku wa 21 Ukuboza 2019.

Igikorwa cya Miss Rwanda kizasozwa tariki 22 Gashyantare 2020 aribwo hazamenyekana uwegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 asimbuye Nimwiza Meghan ufite irya 2019.

Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2020 azahembwa umushahara ungana n’ibihumbi magana inani y’u Rwanda (800,000 Frw) buri kwezi anahabwe imodoka nshya ya Suzuki Swift nshya ifite agaciro ka miliyoni 18. Uyu mwari azajya ahabwa n’ibindi bihembo bitandukanye.

Miss Popularity azahabwa miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda (1,500,000 Frw) ndetse ahabwe amasezerano yo gukorana na MTN mu kwamamaza gahunda ya Yolo igenewe urubyiruko.

Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda kizahabwa 1 200 000 Frw.

Imodoka nshya izahabwa umukobwa uzaba Miss Rwanda

Comments

comments