AmakuruImikino

Hagaragajwe igihugu Cristiano Ronaldo ashobora kuzaturamo nyumanyo gusezera ruhago

Harakekwa ko rutahizamu ukomeye wa Manchester United Cristiano Ronaldo, nyuma yo gusezera umupira w’amaguru, atazasubira gutura i wabo muri prtugal ahubwo akiturira mu gihugu cy’Ubwongereza.

nIkinyamakuru The Sun kivuga ko uyu munya Portugal w’imyaka 36, mu cyumweru gishize nibwo yatangaje ko we n’umukunzi we Georgina Rodriguez biteguye kubyara impanga zizatuma bagira abana 6.

Umwe mu bahaye amakuru SunSport yagize ati: “Cristiano yabaye henshi ku isi, ariko Ubwongereza bufite umwanya wihariye mu mutima we.

“Akunda amajyaruguru ashyira uburengerazuba bw’Ubwongereza kandi arashaka guhitamo urugo rwe ruhoraho ashobora kwita mu rugo ubwo azaba asezeye mu mukino.”

Uyu munyabigwi wa United afite kandi intumbero nyinshi mu bucuruzi mu bwongereza – harimo na hoteri ye iri kubakwa i Manchester.

Uwahaye amakuru kiriya kinyamakuru yongeyeho ati: “Cristiano aracyizera ko asigaje nibura imyaka ibiri cyangwa itatu yo gukina, ariko buri gihe aba afite ijisho rimwe ry’ejo hazaza.”

Muri Nzeri, SunSport yatangaje ko Ronaldo ashaka gusezera muri United -agatoza umuhungu we Cristiano Jr mu ishuri ry’iyi kipe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger