AmakuruAmakuru ashushye

Hagaragajwe amabwiriza n’ibisabwa ku banyeshuri bakeneye inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda

Ubuyobozi bw’inama y’Igihugu y’amashuri makuru (Higher Education Council) bwagaragaje amabwiriza n’ibisabwa ku banyeshuri barangije amashuri yisumbuye(Senior6) bakeneye inguzanyo ibafasha gukomereza amashuri yabo muri Kaminuza y’u Rwanda (University of Rwanda) no mu ishuri rikuru ryigisha ubumenyingiro n’ikoranabuhanga (Rwanda Polytechnic-IPRCs).

Binyijijwe mu Itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 23Gicurasi 2019, Abanyeshuri bose bitegura gutangira umwaka wa Mbere muri Kaminuza y’u Rwanda  na IPRCs, bagomba gutangira gusaba inguzanyo ku wa Mbere taliki ya 27 Gicurasi 2019 kugeza 05 Nyakanga 2019.

Bivugwa ko umunyeshuri ugomba gusaba inguzanyo agomba no kuba yararangije gusaba umwanya muri Kaminuza y’u Rwanda cyangwa IPRCs (Application for Admission). Itangazo rikomeza rivuga ko buri munyeshuri agomba kubikora mu gihe cyagaragajwe kuko nta rupapuro ruyisaba rushobora kwakirwa nyuma y’igihe.

Inyandiko isaba inguzanyo( Loan Application Form) iboneka ku rubuga rwa University of Rwanda(WWW.hec.gov.rw), urwa Rwanda Education Board (WWW.reb.rw), urwa Worforce Development Autholity (WWW.wda.gov.rw), n’urwa Minisiteri y’Uburezi (WWW.mineduc.gov.rw).

Buri Munyeshuri wese arasabwa kuzuza neza ibisabwa kugira ngo abone amahirwe yo kubona iyi nguzanyo kuko inyandiko isaba inguzanyo itujuje neza ngo ibe yujujeho ibisabwa byose nti yakirwa.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Emmanuel MUVUNYI, umuyobozi mukuru w’inama y’igihugu y’amashuri makuru (Higher Education Council).

Soma Itangazo urusheho kumenya ibisabwa byose.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger