AmakuruPolitiki

Hadutse inkongi y’umuriro ahavurirwa Ebola muri Congo

Ibitangazamakuru byo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bitangaza ko hadutse inkongi  yumuriro kimwe mu bigo biri kuvurirwamo indwara ya Ebola muri iki gihugu.

Hari abantu bateye bitwaje imihoro babonwe ku cyumweru nijoro ahitwa Katwa, mbere yuko iyo nkongi yaduka.

Abantu bane barwaye Ebola bahungishijwe. Kugeza ubu nta batangajwe ko bazize iyo nkongi y’umuriro, ariko aho havurirwa Ebola hasenywe.

Abategetsi bo mu nzego z’ibanze bo muri ako gace bemeje inkuru y’iyi nkongi y’umuriro. Kurwanya ibikorwa by’ubuvuzi bwa Ebola kwakomeje gukoma mu nkokora ibikorwa by’ubutabazi kuri iyi ndwara.

Byemezwa ko imirambo y’abantu bazize Ebola yanduza Ebola ku rwego rwo hejuru, ari yo mpamvu kuyishyingura mu buryo bwizewe ari imwe mu ngamba zo kurinda ko Ebola ikomeza gukwirakwira.

Ibi akenshi bigora imiryango n’abaturanyi kubyakira, cyane cyane iyo bamenyereye uburyo bwa gakondo aho usanga gukora ku mirambo ari ibintu bisanzwe.

Katwa ni ho hantu ha vuba aha haheruka kugaragara Ebola, ndetse kuri ubu ni ho hagaragara umubare uri hejuru cyane w’abarwaye iyo ndwara – abantu 239 – n’umubare munini cyane w’abo imaze guhitana – abantu 182.

Abantu bagera kuri 546 ni bo bamaze guhitanwa na Ebola mu ntara ebyiri zo mu burasirazuba bwa Kongo mu gihe abagera kuri 869 ari bo bamaze kuyandura.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger