Amakuru ashushyeIyobokamana

Hadutse idini aho kurisengeramo bisaba kuba wahaze agasembuye bihagije

Mu gihugu cya Kenya hadutse idini rya  Full Combat Jerrycan (Ijerekani yuzuye imirwano tugenekereje mu Kinyarwanda) riri mu gace ka Lodwar mu cyaro bise Calfonia mu majyaruguru ya Kenya, risengerwamo n’abanyweye inzoga bagasinda ku rwego rwo hejuru.

Abagize iri dini baramya Imana bari munsi y’igiti, abaje gusenga bitwaza ikiyobyabwenge cya Kaada mu rurimi rwo muri Turikiya ndetse abagize iri dini ryatangiye mu 2016 bose ni abaturage bakorera mu isoko rya Calfonia babaswe n’inzoga, muri make ni abasinzi.

Iri zina ry’iri torero ryateye urujijo abantu bo mu gihugu cya Kenya kuko abayoboke baryo bavuga ko basengera mu itorero ryitwa’ Ijerekani yuzuye imirwano'( Full Combat Jerrycan), mu gihe umuvugabutumwa waryo yigisha avuga ko ari ‘itorero ry’abacunguwe’ (Redeemed Gospel Church).

Pasiteri w’iri torero yabwiye BBC ko yahusemo gushinga iri dini nyuma y’uko aka gace kari kamaze kuba imbata y’ibyaha. Akomeza avuga ko byamugoye kuritangiza kuko yatangiranye n’abantu batatu ariko kugeza ubu ngo abayoboke be bariyongera umunsi ku wundi ndetse akaba yarahaje imana imwohereje ngo aze kurokora ubwoko bwayo.

Ati:” Twatangiye turi batatu igihe aka gace kari kamaze kwamamara kubera indwara z’ibyorezo z’urudaca zari zihari, ubusinzi ndetse n’indwara zo kuba imbata y’ikintu runaka, amadini atandukanye yabahaga akato, ndetse n’abavugabutumwa benshi batinyaga kuza kwigisha muri aka gace, Imana yarampamagaye ngo nze kurokora ubwoko bwayo, icyumweru cya mbere haje abantu batatu gusa abandi bigira mu mirimo yabo. ”

Akomeza avuga ko zari inshingano ze kwihangana kugeza abonye abantu benshi yigisha, ati” Ku cyumweru cya kabiri, abantu baraje ariko basinze abandi baryama hasi gusa narinziko Imana yanyohereje ahantu izi neza .”

Abasengera muri iri dini bashima uyu mugabo wafashe icyemezo cyo kuza kubwiriza abatuye muri aka gace kuko bagenda bacika ku biyobyabwenge.

Susan Akimat ni umwe mu bari abasinzi ruharwa ariko akaba yarabiretse ndetse akaba yarahise ajya no muri korali, atanga ubuhamya yagize ati:” Twari abasinzi ruharwa ariko ubu twarahindutse, iri torero ryaradufashije, hari abantu bahindutse cyane rwose ariko hari n’abandi batarahinduka gusa bizaza gake gake.”

Aba bayoboke b’iri torero Redeemed Gospel ariko rizwi ku izina rya Full Combat Jerrycan bafite ingorane z’uko batarabona urusengero bateraniramo.

Basenga mu buryo butangaje ariko buhoro buhoro bagenda bahinduka

Twitter
WhatsApp
FbMessenger