AmakuruMu mashushoUtuntu Nutundi

Abakinnyi b’Amavubi bakiriwe n’abantu mbarwa, babura n’imodoka yari kubatwara.

Nyuma yuko ikipe y’ihigu Amavubi, itsinzwe umukino wagombaga kuyihesha amahirwe yo kujya muri 1/4, mu irushanwa rya CHAN 2018, ku wa gatanu italiki ya 26 Mutarama, ahagana isaa  cyenda n’iminota 40 ni bwo abakinnyi, abatoza n’abaganga b’Amavubi bari bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe, maze bahasanga abantu mbarwa bari baje kubakira, ndetse basanga nta modoka ibatwara ihari.

Icyatunguye aba bakinnyi bakigera ku kibuga cy’indege i Kanombe, nuko bahasanze abantu bake cyane ugereranyije n’abari basanzwe baza kubakira mu yindi minsi, kandi bakaba bari biganje mo abafana b’ikipe ya APR FC  gusa. Ikindi nuko nta modoka yagombaga kubatwara bahasanze, aho byabaye ngombwa ko bamwe bitegera taxi voiture, abandi bakagenda mu modoka zabo cyangwa iz’imiryango yabo yari yaje kubasanganira.

Nkuko bitangazwa na Ruhagoyacu,com, ngo imodoka nini yagombaga kubatwara yaje kuhagera isanga bamwe barangije kwicara muri izo modoka zitandukanye, maze abakinnyi  bajyanwa kwakirirwa muri laparisse Hotel.

Uku kwakirwa n’abantu mbarwa, no gutinda kw’imodoka byakomeje kwibazwaho na benshi, bibaza niba byaba biterwa nuko abasore b’Amavubi batatahukanye intsinzi, cyangwa se niba byaba byaratewe n’indi mpamvu kugeza ubu itaramenyekana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger