Ikoranabuhanga

Habonetse akuma gasemura indimi zirenga umunani

Kompanyi ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga yo muri Australia, Lingmo International, yakoze akuma gasemura kambarwa mu matwi kiswe ‘Translate One2One’, gafite ubushobozi bwo gusemura indimi umunani zitandukanye kandi mu gihe gito cyane.

Aka kuma kifashishwa mu gihe abantu baganira badahuje ururimi, bigatwara hagati y’ amasogonda atatu n’atanu kugira ngo kabe kamaze gusobanura neza ibyo umuntu muri kuvugana akubwiye. Kugira ngo gakore bisaba ko abavugana bombi baba bakambaye.

Translate One2One yakozwe hagendewe ku mukino w’urwenya wiswe ’Hitchhiker’s Guide to the Galaxy’. Translate One2One kandi yakozwe ku buryo izajya yifashisha ikoranabuhanga rya IBM Watson, kabuhariwe mu guhuza ubumenyi bwa muntu na mudasobwa ku buryo umuntu abaza ikibazo mu buryo bunyuranye haba mu mvugo, amarenga n’inyandiko kigahita gisubizwa ako kanya hifashishijwe mudasobwa.

Agashya kuri aka kuma ni uko kugakoresha udakenera internet cyangwa Bluetooth, ibi bikazafasha abantu bazagakoresha koroherwa n’imikorere yako.

Indimi Translate One2One isemura, harimo Icyongereza, Ikiyapani, Igifaransa, Igitaliyani, Icye-Espagnol, Igi-Portugais gikoreshwa muri Brazil, Ikidage n’Igishinwa.

Translate One2One igura $179 hafi ibihumbi 150 by’amanyarwanda ndetse izatangira gukwirakwizwa mu mpande zose z’isi mu kwezi gutaha.

Akuma ka Translate One2One gafite ubushobozi bwo gusemura indimi umunani

Source:IGIHE

Twitter
WhatsApp
FbMessenger