Amakuru ashushyeUbukungu

Habitswe amafaranga miliyoni 500 yabuze ba nyirayo

Banki nkuru y’u Rwanda, BNR, ibitse amafaranga agera kuri miliyoni 500 yabuze ba nyirayo kubera ko amakonti aya mafaranga yabikijweho atagikora.

Iyo umuntu afunguje konti muri Banki runaka, hari igihe kigera idakoreshwa na nyirayoigafatwa nk’idakora.

Ubusanzwe, buri konti iri muri banki y’ubucuruzi, iyo imaze amezi atandatu idakoreshwa yinjira mu mubare w’izidakora, yagera ku gihe kingana n’amezi 12 ikaba itagikoreshwa.

Iyo imaze imyaka itanu, amafaranga ayiriho yoherezwa muri BNR. Mu gihe haba nta muntu uyaburana mu myaka itanu, agashyirwa kuri konti ya leta.

Gusa ngo ba nyirayo n’abandi babifitiye uburenganzira, bashobora kuyaburana biciye muri ya banki y’ubucuruzi bari bafitemo konti, ariko bagaragaje ibyangombwa byerekana ko bifite ukuri.

Ubuyobozi bwa BNR buvuga ko bimwe mu bikunze gutuma habaho izi konti zibitse amafaranga ariko ntizikore, biterwa n’abantu bagiye gutura hanze y’igihugu. Hari n’ubwo ba nyiri konti bapfa kandi batarashyizeho abasimbura kuri konti zabo cyangwa ugasanga bamwe batazi ko bafite uburenganzira bwo gukurikirana ya mafaranga yageze mu isanduku za leta.

BNR ivuga ko mu 2017 abakurikiranye aya mafaranga ari bake, kuko bari ku kigero cya 15% nkuko The New Times yabyanditse.

Kuba aba aribo bayasubijwe, akenshi ngo biterwa n’igenzura rikorwa ku byangombwa by’abayaregera, mu rwego rwo kureba ko nta buriganya bwahaba ku baba bashaka kubiyitirira.

Amafaranga akurikiranwa na ba nyirayo, babanza kwandikira banki aho bafite konti bakayasaba, bitwaje ibyangombwa byuzuye.

Iyo icyifuzo cyabo cyubahirijwe, ya banki y’ubucuruzi yandikira BNR inyandiko iherekejwe na bya byangombwa hanyuma BNR ikagenzura ubwo busabe, yasanga bwujuje ibisabwa, amafaranga akagarurwa kuri konti ya wa muntu. Iyo bunenzwe, BNR ibwira ya banki ko bidashoboka, umukiliya wasabye ya mafaranga akabwirwa ibikenewe byose ngo ayahabwe.

BNR ivuga ko gukemura ibi bibazo bigiye kujya bikorwa na Minisiteri y’Ubutabera mu kwemeza igaruzwa ry’amafaranga no kwishyura nk’uko byavuguruwe mu itegeko ryo mu 2015 rijyanye n’igaruzwa ry’umutungo.

Ubuyobozi bwa Banki nkuru y’u Rwanda buvuga ko hari Miliyoni 500 zitagira ba nyirazo zibitswe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger