Amakuru ashushyeImyidagaduroUmuco

Habayeho ibirori byo gusaba no gukwa uwabaye nyampinga wa CBE 2016 (Amafoto)

Sandrine Ikirezi wabaye Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’imari n’amabanki, CBE, mu mwaka wa 2016 , yakoze ibirori byo gusabwa no gukobwa bibanziriza ubukwe afite mu mpera z’uyu mwaka wa 2017.

Ni ibirori byabereye mu rugo iwabo w’uyu mukobwa i Gikondo mu mpera z’icyi cyumweru turangije, aho George Kamugisha bitegura kurushinga hamwe n’umuryango bari baje gusaba uyu mukobwa umuryango akomokamo ndetse no kumukwa.

Ibi birori byitabiriwe n’abantu bake bashoboka dore abenshi mubari bahari biganjemo inshuti z’akadasohoka z’uyu mukobwa ndetse nabo mu muryango we n’uw’umugabo.

Mu kiganiro yagiranye na TERADIGNEWS , Miss Sandrine yatangaje ko ubukwe nyirizina buteganijwe kuwa 26 Ugushyingo 2017 gusa akaba yirinze kugira byinshi atangaza akavuga ko mu minsi ir’imbere abantu bazagenda bamenya ibijyanye na gahunda y’ubukwe bwe neza.

Kuwa 20 mata 2017 nibwo Sandrine na George basezeranye imbere y’amategeko mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gikondo aho n’ubundi uyu mukobwa atuye.

Urukundo rwa Miss Ikirezi Sandrine na George Kamugisha rumaze igihe kigera ku myaka 6 kuko batangiye gukundana mu bihe byo hambere ubwo bigaga muri Secondaire.

Sandrine Ikirezi n’abakobwa b’inshuti ze za hafi

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 26 Werurwe 2016 nibwo Sandrine Ikirezi yabaye Nyampinga wa CBE wagombaga  kuzarihagararira mu mwaka wa 2016, ni  mu birori byabereye ku  cyicaro cy’ishuri i Gikondo ahazwi nka Mburabuturo.

Uretse kuba Miss CBE 2016 , Miss Ikirezi Sandrine yari no mu bakobwa 25 bahataniye Miss Rwanda 2016, icyo gihe yari yaserukiye Umujyi wa Kigali gusa yaviriyemo mu majonjora yo guhitamo abakobwa 15 bageze ku cyiciro cya  nyuma.

Kuva yatorwa ntago haraboneka undi umusimbura kubera ko kugeza ubu muriri shuri bataratora undi Nyampinga ndetse nta n’akanunu ko gukora iki gikorwa kuko umwaka w’amashuri ya 2017 wasojwe mu mpera za gicurasi uyu mwaka  wa 2017 bidakozwe.

Ubuyobozi bw’iri shuri bwagiye bunengwa kuba bwarasezeranije abakobwa batsindiye ibihembo umwaka ushize wa 2016  kuba byararangiriye mu birori byo gutora nyampinga ndetse aba bakobwa banabaza abateguye iki gikorwa  bakavuga ko ubuyobozi bw’ishuri bwanze kugira icyo butangaza.

Miss Sandrine Ikirezi yatowe asimbura Miss Gasana Edna Darlene wabaye nyampinga muriri shuri mu mwaka wa 2015 , icyo abakobwa bagiye bambikwa ikamba muriri shuri bahuriraho n’uko nta n’umwe ujya aharangiriza amashuri ye , ibintu biteye inkeke ndetse kikaba gishobora kuba aricyo cyabaye intandaro yo kuba ubuyobozi buhagaritse iki gikorwa.

George Kamugisha na Sandrine Ikirezi bitegura kurushinga
Byari ibirori by’akataraboneka

Inshuti za hafi z'uyu mukobwa zari zihari

Umusaza ati ndamutanze ….
Bari gukata umutsima
Inshuti ze zari zishimishijwe n’uko agiye kubaka urugo

 

Theogene Uwiduhaye/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger