AmakuruUtuntu Nutundi

Habaye impanuka ihitana umugore ariko umwana yari atwite ararokoka

Impanuka y’ikamyo yabaye mu gace ka Kamenge I Bujumbura mu Burundi  mu ijoro ry’ejo ku cyumweru yahitanye abantu batandatu, umwe muri bo ni umugore wari  utwite ariko umwana yari atwite yavanywe mu nda ya nyina ari muzima.

Ibi byemejwe na minisiteri y’umutekano mu Burundi, ivuga ko iyi mpanuka yatewe n’uko iyi modoka yagize ikibazo cya feri.

Iyi mpanuka yabereye ku nzira yinjira mu mujyi wa Bujumbura utangiye agace ka Kamenge na Gihosha muri komine Ntahangwa.

Ku mbuga nkoranyambaga, ababonye iyi mpanuka bavuze ko iyi kamyo yagonze imodoka nyinshi ndetse ko ishobora kuba yishe abantu benshi cyane.

Abandi bavuga ko batangajwe cyane no kuba uyu mwana yabashije kurokoka mu gihe nyina yahasize ubuzima.

Minisiteri y’umutekano mu Burundi ivuga ko hapfuye abantu batandatu hagakomereka batanu naho imodoka icumi zindi zikangirika.

Abantu muri aka gace batangajwe no kurokoka k’uyu mwana wavanywe mu nda ya nyina aho iyi mpanuka yabereye ari muzika.

Avuga ko uyu mwana yahise ajyanwa kwa muganga, kimwe n’inkomere n’abapfuye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger