AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Guverinoma y’u Rwanda yemereye abafana kongera kwinjira muri Stade

Guverinoma y’u Rwanda yaraye ikomoreye abafana kongera kureba imikino ku bibuga bitandukanye mu Rwanda, nyuma y’iminsi 39 barakumiriwe kubera icyorezo cya COVID-19.

Icyemezo cyo kongera kwemerera abafana kujya mu ma Stade cyafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yaraye iteraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Umwe mu myanzuro yayo uvuga ko “Ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Abafana bemerewe kureba imikino kuri stade no ku bibuga by’imikino. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.”

Mu mpera z’Ukuboza ni bwo abafana bari bongeye gukumirwa ku bibuga, mu gihe nta mezi ane yari ashize bemerewe kwitabira amarushanwa y’imbere mu gihugu. Basabwaga kuba barikingije ndetse bafite ibisubizo byo mu masaha 48 bigaragaza ko bipimishije COVID-19.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko umubare w’abandura COVID-19 mu Rwanda wongeye gutumbagira kuva hadutse ubwoko bushya bwayo buzwi nka ‘Omicron’.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko impamvu abafana bari bakumiriwe ku bibuga byatewe n’iyaduka ry’ubwoko bwa COVID-19 buzwi nka ‘Omicron’ ndetse bikaba bigoranye gucunga imyitwarire yabo muri Stade.

Yari yijeje ko bazakomeza gukora ubuvugizi ngo bongere gukomorerwa bijyanye n’uko umubare w’abakingiza COVID-19 ukomeje kwiyongera.

Abafana bongeye kwemererwa kujya ku bibuga mu gihe amarushanwa menshi y’imikino itandukanye yongeye gusubukurwa.

Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda izinjira mu mikino yo kwishyura tariki ya 12 Gashyantare mu gihe igice kibanza cyayo kizasozwa mu mpera z’uku kwezi.

Muri Basketball, mu mpera z’iki cyumweru ni bwo hatangira irushanwa ribanziriza Shampiyona mu gihe muri Volleyball hakomeje kuba irushanwa rya “Forzza Volleyball Tournament 2021” risigaje ibice bibiri.

Hasigaye kandi iminsi itageze kuri 25 kugira ngo mu Rwanda hatangire irushanwa ry’Amagare rizenguruka igihugu “Tour du Rwnada 2022” rizaba hagati ya tariki ya 20 n’iya 27 Gashyantare.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger