AmakuruAmakuru ashushye

Guverinoma y’u Rwanda yakoze impinduka ku birori no kwiyakira mu mibsi mikuru muri Kigali

Kubera ubwiyongera bw’abakomeje kwiyongera banduye ubwandu bushya bwa Covid-19, guverinoma y’u Rwabda yatangaje amabwiriza mashya agena ko ibirori no kwiyakira bijyanye n’iminsi mikuru byahagaritswe mu rwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Aya mabwiriza yatangajwe akurikira andi yari yatangajwe ku wa Gatanu tariki ya 17 Ukuboza 2021. Aha umwihariko Umujyi wa Kigali nk’ukomeje kugaragaramo ubwandu bwinshi bwa Covid-19.

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko muri Kigali mu mihango y’ubukwe kwiyakira bibujijwe. Ni mu gihe kandi ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi, mu nsengero no gusaba ritagomba kurenza abantu 40.

Mu gihe kandi dusatira iminsi mikuru isoza umwaka, “ibirori no kwiyakira” bijyanye nayo nabyo byahagaritswe.

Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zizakomeza gukora kandi zitware abantu 100% bicaye gusa amadirishya agomba kuba afunguye kugira ngo hinjiremo umwuka.

Ku bagenzi bajya n’abava mu Mujyi wa Kigali, abemerewe kugenda mu modoka rusange ni abikingije Covid-19 gusa.

Utubari two tuzakomeza gufungura mu byiciro hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ariko tutakira abarenze 50% by’ubushobozi bw’aho dukorera. Iri tangazo rikomeza rigira riti “Tugomba gufunga saa mbili z’ijoro kandi abakiliya bagomba kuba barikingije Covid-19 byuzuye”.

Mu nsengero, ho imihango yose ihabera igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 30% by’ubushobozi bw’izo nsengero bwo kwakira abantu. Abitabira amateraniro bagomba kuba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger