AmakuruAmakuru ashushye

Guverinoma y’u Rwanda yafunze Inkambi ya Gihembe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18, Ukwakira, 2021 ni bwo impunzi 911 zari zisigaye mu nkambi ya Gihembe iherereye mu Karere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru zimuwe.

Nyuma yo kwimura impunzi zose Guverinoma y’u Rwanda yahise itangaza ko yafunze  iyo nkambi  nyuma y’uko abari bahacumbikiwe bose bamaze kwimurirwa mu ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe.

Ibi byatangajwe na  Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukwakira 2021, abimuriwe i Mahama bahasanze inkambi y’impunzi ikiri nshya kandi idatuwe cyane kuko hari benshi mu Barundi bari barayihungiyemo batahutse.

Ubuyobozi bw’iyi minisiteri mu butumwa banyujije kuri Twitter banditse  bagira bati “Kwimura impunzi mu nkambi ya Gihembe zikajya gutuzwa mu nkambi ya Mahama bisojwe himurwa impunzi 911 zari ziyisigayemo.”

Kuri ubu “Hagiye gukurikiraho ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije ahari iriya nkambi no mu nkengero zayo. Ikigamijwe ni ugutuza impunzi ahadashyira ubuzima mu kaga bitewe n’uko aho zabaga hashoboraga gushyira ubuzima bwazo mu kaga.”

Izi mpunzi zari zicumbikiwe mu Nkambi ya Gihembe, zahunze intambara muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu 1997 zihungira mu Rwanda.

Abenshi bahungiye muri kariya gace baturutse i Masisi. Bakaba barahunze Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu mwaka 1997 kubera intambara yacaga ibintu muri icyo gihe.

Inkambi ya Gihembe ni yo nkambi imaze igihe kinini mu Rwanda kuko imaze imyaka 24. Kubera igihe imaze, yari imaze gusaza kandi ubutaka yubatseho bukaba bari bwaratangiye gutsuka kubera ubuhaname yubatseho.

Muri iyi nkambi ya Gihembe ibice byayo bimwe na bimwe byari byibasiwe n’isuri kuburyo ubuzima bwa bamwe bwashoboraga kujya mu kaga
Impunzi 911 zari zisigaye mu nkambi ya Gihembe zimuwe zijyanwa mu Nkambi ya Mahama
Twitter
WhatsApp
FbMessenger