Amakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Guverinoma y’u Burundi iravuguruza ibihuha ku rupfu rwa mama wa Perezida Pierre Nkurunziza

Ku wa   10 Kamena 2020,  ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ibihuha bivugwa ko mama wa nyakwigenda Perezida Pierre Nkurunziza ,nawe yaba yatabarutse.

Abavuga aya makuru bavugaga ko nyuma y’umunsi umwe uwari perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yitabye Imana ngo umubyeyi umubyara nawe yaje kwitaba Imana gusa Leta iranyomoza aya makuru.

Guverinoma y’u Burundi yabivuguruje. Nkuko byatangajwe n’Umuvugizi wa leta Prosper Ntahorwamiye, ngo umubyeyi wa Perezida Pierre Nkurunziza aracyari muzima gusa ngo nubwo  akirwaye.

Bavuga ko kandi ari ibijyanye n’ubuzima bwe bwite, bitanakwiye guhita batangira kuvugako yapfuye kandi ntaho yagiye.

Nubwo ibi byose bikomeje kuvugwa mu Burundi haracyari kwibazwa kuraba ayoboye inzibacyuho mugihe uwatsinze amatora atari yarahirira kuyobora iki gihugu.

Itegekonshinga ry’iki gihugu rivugako mugihe prezida apfuye uwatowe atagomba guhita arahirira kuyobora igihugu ahubwo hakajyaho inzibacyuho mugihe hategerejwe kurahira.

Kuri uyu wa kane nibwo inteko ishingamategeko yiki gihugu  iterana ikemeza niba hajyaho inzibacyuho cyangwa niba Gen.Evariste Ndayishimiye arahirira kuyobora iki gihugu kumugaragaro.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger