AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Guverinoma nshya y’Abatalibani irimo benshi mu bahigwa bukware na FBI ivuze iki kuri UN? Bazakomeza bahigwe cyangwa?

Abatalibani kuva bakwigarurira igihugu cya Afghanistan bikomeje kuba ingorabahizi kuri Leta zunze ubumwe z’Amerika n’umuryango mpuzamahanga w’abibumbuye UN bitewe n’uko iyi Guverinoma nshya yazanye iimpinduramatwara zikakaye.

Guhanganyika k’Umuryango mpuzamahanga( UN) gushingiye ku ngingo y’uko abenshi mu bagize Guverinoma y’Abatalibani iherutse gushyirwaho, bari ku rutonde rw’abashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga. Harimo benshi bashizwe ku rutonde rw’abashakishwa rwakozwe na FBI.

Muri rusange ibihugu bikomeye ku isi( akenshi nibyo bitirira Umuryango mpuzamahanga)bivuga ko umubano wabyo na Leta y’Abatalibani uzaterwa n’uko bazitwara mu buyobozi bwabo.

N’ubwo ari uko bivugwa ariko, Abatalibani kugeza ubu nta kimenyetso barerekana cy’uko biteguye kwitwara nk’uko amategeko yashyiriweho muri UN abiteganya.

Abasesengura imikorere yabo kugeza ubu, bavuga ko Abatalibani bazakoresha itegeko rya Sharia mu buyobozi bwabo bityo ngo abumva ko bazakurikiza amasezerano mpuzamahanga nk’uko aba mucyo bita Charte de L’ONU( UN Charter) baribeshya.

Ibi kandi ni ko bimeze kuko hari umwe mu bayobozi babo bakuru wavuze ko amasezerano mpuzamahanga Abatalibani bazakurikiza ari amasezerano azaba adaca ukubiri n’amahame ya Sharia.

Kubera iyi mpamvu, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres kuri uyu wa Kane tariki 09, Nzeri, 2021 yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa , AFP, ko uburyo bwiza bwo gukorana n’Abatalibani ari ukwica bakaganira.

Ibi biganiro bizaba bigamije kubumvisha ko imikoranire myiza kandi yumvikanyweho n’impande zombi ari ingenzi kurusha gutsimbarara ku byo bumva ko bikwiye.

Ati: “ Kuganira na bariya bantu ni ngombwa kugira ngo tugire icyo twemeranywaho mu nyungu z’abaturage ba Afghanistan. Muri kiriya gihugu hari abantu benshi bacyeneye inkunga y’ibiribwa, imiti n’ibindi… Barabicyeneye kubera ko bamaze igihe mu ntambara kandi mu by’ukuri barifuza kubivamo bakabaho neza.”

Antonio Guterres avuga ko muri gahunda ze ateganya no kuzasura Afghanistan mu gihe kiri imbere.

Intumwa ya UN muri Afghanistan yitwa Deborah Lyons nawe yabwiye Akanama ka UN gashinzwe amahoro ku isi ko igihe kigeze ngo amahanga aganire na Leta y’Abatalibani barebere hamwe icyakorwa mu nyungu z’abatuye Afghanistan mu gihe kirambye.

Deborah avuga ko Abatalibani bagombye muri iki gihe kwicara bagakora uko bashoboye igihugu cyabo kikabamo ituze ku bagituye bose.

Ku wa Gatatu tariki 08, Nzeri, 2021 Guverinoma y’Abatalibani yatangaje ko umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bashaka kwigaragambya bagomba kubanza kubisabira uruhushya.

Byatumye imyigaragambyo yari iteganyijwe bucyeye bw’aho( ni ku wa Kane tariki 09, Nzeri, 2021) isubikwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger