Amakuru ashushyePolitiki

Gusura no kujyana kwa muganga imfungwa n’abagororwa mu Rwanda byasubitswe kubera Coronavirus

Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rwabaye rusubitse ibikorwa byo gusura imfungwa n’abagororwa bari mu magereza 13 atandukanye mu gihugu hose nyuma y’uko icyorezo cya Coronavirus “Covid-19” kigereye mu Rwanda bikanemezwa na Minisiteri y’ubuzima.

Nkuko amakuru atangazwa na Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe imfungwa n’Abagororwa, Brig Gen. George Rwigamba, avuga ko nyuma yaho icyorezo cyagaragariye mu Rwanda, mu rwego rwo kurinda abari mu magereza, gusura imfungwa n’abagororwa byabaye bihagaritswe mu gihe kingana n’iminsi 21 hanyuma icyorezo cyaba cyahagaze bigasubukurwa.

Akomeza avuga ko abajyaga mu nkiko byabaye bihagaritswe ndetse n’abajyanwaga kwa muganga byahagaritswe bakazajya bavurirwa imbere muri gereza keretse imfungwa cyangwa umugororwa urembye cyane agomba kujya mu bitaro.

Indi ngamba yafashwe ni uko abacunga gereza bagomba guhagarika ingendo bakoraga bajya hanze ya gereza kugirango hirindwe urujya nuruza, Brig Gen. George Rwigamba yasabye imiryango ifite ababo mu magereza kwihanganira izi mpinduka.

Hagati aho kuri iki Cyumweru, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abandi barwayi bane bagaragaweho Coronavirus ku butaka bw’u Rwanda bituma umubare w’abamaze kwandura Coronavirus ugera kuri batanu.

Itangazo rya Minisante rivuga ko kuri uyu wa 15 Werurwe 2020, hagaragaye abandi bantu bane barwaye Coronavirus; Abanduye barimo “Umunyarwanda ufite imyaka 34 wageze mu Rwanda ku wa 6 Werurwe 2020 aturutse muri Sudani y’Epfo”

Rivuga ko undi ari “Umuvandimwe we ufite imyaka 36 wageze mu Rwanda ku wa 8 Werurwe 2020 aturutse mu Birwa bya Fiji anyuze muri Amerika na Qatar; umugabo w’Umunyarwanda ufite imyaka 30 udaherutse kugira ingendo mu mahanga n’umusore w’imyaka 22 ufite ubwenegihugu bwa Uganda wageze mu Rwanda ku wa 15 Werurwe 2020 aturutse i Londres mu Bwongereza.’’

Abo barwayi bari kuvurirwa ahabugenewe hanashakishwa abantu bose bahuye na bo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Minisante yasabye abaturarwanda gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’ubuyobozi bw’urwego rw’ubuzima cyane cyane gukaraba intoki igihe cyose, kutajya ahantu hahurira abantu benshi no kumenyesha inzego zibishinzwe igihe ibimenyetso by’iyo ndwara byagaragaye hakoreshejwe umurongo wa telefoni itishyurwa 114 cyangwa bakabimenyesha umujyanama w’ubuzima.

George Rwigamba yatangaje ko gusura, kujyana kwa muganga imfungwa n’abagororwa ndetse n’ingendo abacungagereza bakoraga zabaye zihagaritswe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger