AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Gupfukama imbere y’abantu,kwemera gutanga inkunga mu ruhame nibyo byaranze Bebe Cool mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction-AMAFOTO

Kigali Jazz Junction n’igitaramo kimaze kumenyerwa nka ngarukakwezi mu mujyi wa Kigali, dore ko ari ibitaramo bimaze imyaka itatu biba hano mu Rwanda, bityo rero ni bimwe mu bitaramo bibera mu Rwanda biba ari ijana ku ijana bicurangwamo umuziki w’umwimerere live, kuri iyi nshuro rero  iki gitaramo kiba mu ihema rya Camp Kigali umuhanzi Bebe Cool yasusurukije benshi bitewe n’indirimbo ze zibyinitse kandi abenshi banazi.

Iki gitaramo kandi cyaririmbyemo ikindi cyamamare mu muziki guturuka muri Afurika y’epfo Ringo Mandlingozi abenshi bazi nko mu ndirimbo yitwa Sondela muri iki gitaramo bakoreye mu Rwanda, cyiswe “Kigali Jazz Junction” banyuze abakunzi b’umuziki wabo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 kamena 2018 kugeza mu gitondo cyo kuwa 30 kamena 2018.

Ugereranyije n’ibindi bitaramo bya Jazz bisanzwe bitegurwa mu Rwanda, icya Bebe Cool na Ringo cyaje ari umwihariko nubwo cyatangiye gitinzemo bitewe nuko abantu bagendaga baza gacye cyane urebye iki gitaramo Cyatangiye ahagana saa tatu n’igice, aho itsinda rya Makumbi ariryo ryabanje ku rubyiniro ricuranga umuziki w’umwimerere aho ryaje guhita rikurikirwa na Ringo Mandlingozi waje akanyura benshi bitewe n’ubuhanga bwe nyuma hakaza nanone itsinda Neptunez Band ari naryo ritegura iki gitaramo aho ryaje nko gufasha umuhanzi Patrick Nyamitari,Hope Irakzoze na Mani Martin waje guhita aha ikaze Bebe cool.

Bebe Cool wari utegerejwe cyane yageze imbere y’abafana ahagana saa sita n’iminota 3 aririmba mu buryo bwa live indirimbo ze zakunzwe cyane agezemo hagati asa nkuhagarika umuziki abanza kuganiriza abitabiriye igitaramo bidatinze aza kubasaba ko bakwemera agapfukama imbere yabo ibi bikaba byari bivuye ngo ku kuba ejo aho yari acumbitse kuri hoteli ababyeyi ba Gahima Ella wavukanye uburwayi nyuma bukaza kunanira abaganga b’inaha mu Rwanda bagahitamo kumwohereza mu buhinde aho ibitaro byaho byabaciye ibihumbi 20 bya madorali ya Amerika rero bakaba barasaba inkunga.

Bebe Cool yanze kubyihererana ahita ahamagara ababyeyi ba Gahima kumusanga ku rubyiniro maze akokanya arapfukama hamwe nabo babyeyi n’umuhungu we w’imfura basaba abari aho gufasha uwo muryango,aragije Bebe Cool we ahita avuga ko awemereye Amadorali 1000 ndetse bidatinze nutegura Jazz Junction avuga ko nawe abemereye Amadorali 1000 adatinze ako kanya yahise ahaguruka asaba abantu kuba batangira gufasha uwo  mwana nimba koko bafite umutima w’urukundo ko ahubwo babivaho bagakomeza igitaramo ko baje kwishima ko kar agaciyemo ariko aza guhita yisubiraho bitewe nabari aho avuga ko agiye gukomeza kuririmba ubundi Ababyeyi ba Gahima Ella bagatambagiza agaseke mu bantu babaha icyo bafite.

 

Nkibisanzwe ubwitabire bwari bwinshi bwa Kigali Jazz Junction dore ko kuri iyi nshuro banizihizaga imyaka 3 ishize bakora ibi bitaramo ngaruka kwezi.muri iki gitaramo kandi hahawe ibihembo (Award) ku bafatanyabikorwa bakomeye b’iki gitaramo cyaje kurangira neza nka saa saba zo kuwa 30 kamena 2018 hariya mu ihema rya Camp Kigali.

Uku niko byari bimeze mu mafoto menshi twagukusanyirije

Umuhanzi Ringo Mandlingozi nuku yari ameze

 

Ringo yageze aho afata Gitari acurangira abari aho baranyurwa

Umusore wo mu itsinda rya Yemba Voice yaje gusanga uyu mugabo ku rubyiniro aha bakaba baririmbanaga indirimbo Sondela
KNC Imfurayacu nawe Ntiyacitswe

Itsinda rya Neptuz Band ryashimishije benshi

Makonikoshwa nawe yari ahari
Umuyobozi wa RDB nawe yari yaje kwirebera umwimerere w’umuziki wa Jazz
Mani Martin nawe yari ahari ndetse anataramira abari aho
Nyamitari Patrick nawe yataramiye abari aho
Hope Irakoze umaze kwigarurira imitima ya benshi nawe yataramiye abari aho
Bebe Cool asesekara ku rubyiniro nuku yari yambaye

Ituze Nicole abenshi bazi nka mama Beni muri filime ya City Maid yari ahari
yaje guhagarika igitaramo asabira Inkunga Gahima Ella wavukanye uburwayi bukomeye aha (Iburyo) yarikumwe na Mama wa Gahima ella (Ibumoso) ise wa Gahima Ella

yahamagaye umuhungu we w’imfura ku rubyiniro nawe aririmbira abari aho

Amafoto: Yvan & Redemptus Hirwa

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger