AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Guinée: Col Doumbouya yohereje mu kiruhuko cy’izabukuru abajenerali 42

Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Col Mamady Doumbouya, yoherereje icya rimwe abasirikare 42 ba kiriya gihugu bo ku rwego rwa ba Jenerali mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo Col Doumbouya yarahiriye kuyobora Guinée nka Perezida wayo w’inzibacyuho, nyuma yo guhirika ku butegetsi uwari Perezida wa kiriya gihugu, Alpha Condé.

Abajenerali yasezereye mu ngabo nk’uko ikinyamakuru Media Guinée dukesha iyi nkuru cyabitangaje, barimo na Gen Namory Traoré wari usanzwe ari Umugaba Mukuru w’ingabo za Guinée ndetse akanaba umwe mu basirikare bari bubashywe cyane mu gihugu.

Aba barimo kandi Gen Sékouba Konaté wigeze kuba Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry muri 2009 ubwo uwari Perezida wa kiriya gihugu yaraswaga, ndetse uyu akaba ari na we musirikare wari ufite amapeti menshi kurusha abandi muri Guinée.

Col Mamady Doumbouya kohereza abajenerali 42 mu kiruhuko cy’izabukuru byatumye aca agahigo ka Capt Moussa Dadis Camara (kuri ubu wahungiye muri Burkina Faso) muri 2008 wasezereye mu ngabo ba Jenerali 22 ubwo yari amaze guhirika ubutegetsi bwa Perezida Lansana Conté.

Cyakora cyo mu rwego rwo kugira ngo bariya ba Jenerali bakomeze kugirira akamaro igihugu, Col Doumbouya yohereje 28 muri bo mu nama nkuru ya gisirikare.

Perezida w’inziacyuho wa Guinée kandi yakoze impinduka mu gisirikare zirimo iya Capt. Amadou Sow yagize Umugaba w’Ingabo zirwanira mu nyanja na Col Abdoulaye Keita yagize Umugenzuzi w’Ingabo za Guinée asimbuye Gen Alpha Ousmane Diallo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger