AmakuruIkoranabuhanga

Guciririkanya hagati y’abamotari n’abagenzi byaciwe burundu

Umunsi ntarengwa wahawe abamotari batwara abagenzi wo gucika ku gikorwa cyo guciririkanya n’abagenzi ni amezi atatu gusa kuko guhera  tariki ya 1 Nyakanga 2019, bose bazajya bakoresha mubazi z’ikoranabuhanga.

Iyi ni zimwe mu ngamba zo gutwara abantu n’ibintu hakoreshejwe amapikipiki, zemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Gatatu iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu, kuri uyu wa Gatanu yabwiye abamotari ko mu byo inama y’abaminisitiri yemeje harimo ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Yabibabwiye ubwo ibihumbi by’abatwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Kigali bari bateraniye muri Stade ya Kigali i Nyamirambo basobanurirwa ubu buryo bushya bwo guca amafaranga abagenzi.

Uwihanganye yavuze ko kuwa 1 Nyakanga 2019, abamotari bose bazaba bakoresha ikoranabuhanga mu gutwara abagenzi kuri moto, ntawe uzongera guciririkanya n’umugenzi ahubwo iri koranabuhanga rizajya ryerekana ayo umuntu yishyura hagendewe ku bilometero agiye.

Mu Rwanda habarurwa abamotari barenga ibihumbi 45, muri Kigali gusa hari bararenga ibihumbi 25. Abamaze kwiyandikisha mu gukoresha ikoranabuhanga ni ibihumbi 3 gusa.

Mu Rwanda hari sosiyete zitanga serivisi y’ikoranabuhanga mu gutwara abagenzi kuri moto zirimo Yego Innovision Ltd ifite Yegomoto, na Safe Moto.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger