AmakuruImikino

Gor Mahia ya Tuyisenge yongeye gufata ku gakanu AFC Leopards ya Cassa na Bakame

Ikipe ya Gor Mahia ikinamo Umunyarwanda Tuyisenge Jacques, yongeye gutsinda mukeba wayo AFC Leopards ibarizwamo Cassa Mbungo Andre, Ndayishimiye Eric Bakame na myugariro Kayumba Soter.

Uyu mukino uzwi nka Derby ya Mashemeji warangiye Gor Mahia itsinze Leopards ibitego 3-1.

Hari mu mukino w’umunsi wa 31 wa shampiyona ya Kenya aya makipe yombi azirana mu buryo bukomeye yari yahuriyemo kuri Stade ya Kasarani i Nairobi.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Gor Mahia iri imbere n’igitego 1-0. Ni igitego cyabonetse ku munota wa 23 gitsinzwe na Nicholas Kipkirui. Uyu musore yaje gutsindira Gor Mahia igitego cya kabiri ku munota wa w’umukino, mbere y’iminota itanu ngo Jacques Tuyisenge atsindire Gor Mahia igitego cya gatatu.

AFC Leopards yari yakiriye uyu mukino yabonye impozamarira ku munota wa 86 w’umukino ibifashijwemo na Vincent Oburu.

Umutoza Cassa Mbungo Andre yaje gutoza uyu mukino nyuma y’amasaha atarenze 24 yongerewe amasezerano y’umwaka umwe yo gutoza Ingwe. Muri uyu mukino, Ndayishimiye Eric Bakame yari ku ntebe y’abasimbura, mu gihe Kayumba Soter yakinnye iminota yose yawo.

Ni umukino wa kabiri aba Banyarwanda bo muri AFC Leopards bahuriyemo na Gor Mahia ikabatsinda, dore ko no mu mukino ubanza wa shampiyona wabaye muri Gashyantare uyu mwaka K’Ogalo yari yatsinze Ingwe ibitego 2-0.

Gutsinda uyu mukino byafashije Gor Mahia gukomeza gusigasira umwanya wa mbere n’amanota 69. Irarusha Bandari FC ya kabiri amanota 8.

Mu gihe shampiyona ya Kenya ibura imikino itatu ikarangira, Gor Mahia irasabwa gutsinda byibura umukino umwe igahita yisubiza igikombe cya shampiyona ya Kenya.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger