Gor Mahia ishobora kwifashisha abakinnyi 8 bonyine ikina na RS Berkane

Ikipe ya Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya ishobora kwifashisha abakinnyi umunani bonyine ikina na Renaissance Sportive de Berkane yo mu gihugu cya Maroc, ubwo aya makipe yombi aza kuba ahanganye mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy’irangiza cya CAF Confederations Cup.

Ni nyuma y’ikibazo cy’urugendo iyi kipe yahuye na cyo.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Kahawa Tungu cyo mu gihugu cya Kenya, atubwira ko abakinnyi umunani bonyine ba Gor Mahia ari bo bamaze kugera mu gihugu cya Maroc, mu gihe abandi 10 cyo kimwe n’umutoza Hassan Oktay babuze indege ibavana i  Casablanca ibanjyana i Berkane aho umukino ubera.

Abakinnyi ba Gor Mahia bananiwe kugerera muri Maroc icyarimwe, nyuma yo guhaguruka i Nairobi mu byiciro kubera kubura indege. Urugero nk’umunani bamaze kugera i Berkane bahagurutse ku wa gatanu w’iki cyumweru, bagenzi babo bahaguruka i Nairobi ejo ku wa gatandatu.

Aba bahagurutse ku munsi w’ejo bo bahumaniye n’isanganya ku kibuga cy’indege cya Doha muri Qatar, kuko bakihagera babuze aho bacumbika bikaba ngombwa ko barara hasi ku isima.

Ambrose Rachier uyobora Gor Mahia, yabwiye umunyamakuru Boniface Osano wa Kahawa Tungu ko bariya bakinnyi 12 bakigera i Casablanca muri Maroc babuze indege ihabavana ngo ibajyane i Berkane, bikaba ngombwa ko bakodesha Bisi.

Kuva Casablanca ujya i Berkane hari intera ireshya na Kilometero 650. Ni urugendo rurerure cyane ku buryo kurukora n’imodoka warangiza ugahita ukina n’umunaniro wose bitoroshye.

Byitezwe ko Byibura Gor Mahia iza gukora urugendo rw’amasaha 10 kugira ngo igere i Berkane.

Mu gihe umukino ugomba gutangira saa yine z’ijoro zo muri Kenya, abakinnyi ba Gor Mahia bashobora kugera i Berkane nyuma yaho umukino wamaze gutangira ari na yo mpamvu byitezwe ko hashobora kwiyambazwa bariya umunani bamaze kugera i Berkane. Ni nyuma yo gusaba CAF ko umukino wimurwa ariko igatera utwatsi ikifuzo cy’iyi kipe yo muri Kenya.

Gor Mahia iza kuba idafite Jacques Tuyisenge n’abandi bakinnyi b’inkingi za mwamba, yatsinzwe ibitego 2-0 mu mukino ubanza wabereye i Nairobi.

Comments

comments