AmakuruAmakuru ashushye

Goma: Umuntu wa gatatu yahitanwe na Ebola kuri uyu wa kane

Kuri uyu wa kane ku wa 01 Kanama 2019, umuntu wa gatatu yahitanwe n’icyorezo cya Ebola mu mujyi wa Goma uherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru yashyizwe ahagaragara n’abashinzwe guhangana n’icyorezo cya Ebola muri Congo Kinshasa, yemeza ko uwapfuye ari umukobwa w’uwitwa Daniel Fataki na we wishwe n’iki cyorezo ku wa kabiri w’iki cyumweru.

Uyu mwana w’umukobwa wapfuye kuri uyu wa kane yari afite umwaka umwe w’amavuko. Ni nyuma y’amasaha 72 se umubyara na we ahitanwe n’iki cyorezo.

Amakuru avuga ko ku mjunsi w’ejo ku wa gatatu ari bwo uyu mwana yagaragayeho Virusi ya Ebola, bituma aba umuntu wa gatatu ushoboye kugaragaraho iki cyorezo mu mujyi wa Goma nk’uko byemejwe na Dr Aruna Abedi, umuhuzabikorwa w’ishami rishinzwe kurwanya Ebola muri Congo Kinshasa.

Mu gihe abatuye i Goma bafite ubwoba bwinshi bw’uko icyorezo cya Ebola gishobora gukomeza kwiyongera, Umuyobozi ushinzwe kurwanya Ebola muri RDC, Prof. Jean Jacques Muyembe yahumurije aba baturage avuga ko mu gihe cy’amezi atatu cyangwa ane nta Ebola izaba ikirangwa i Goma no muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ni mu kiganiro yagiranye na Radiyo yitwa Hurricane FM.

Ati” Se w’uriya mwana wapfuye mbere y’umunsi umwe, yari yamaze kujya muri koma kubera ko batangiye kumwitaho bakererewe bijyanye n’uko yari yahishe uburwayi bwe. Ndasaba abaturage kubaha amabwiriza y’isuku, kandi dufatanyije tuzatsinda Ebola.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, Imipaka iruhuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iciye mu Karere ka Rubavu yamaze gufungwa, kubera iki cyorezo gikomeje kwiyongera i Goma.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger