AmakuruAmakuru ashushye

Gisozi: Impanuka y’ikamyo yasenye inzu ihitana n’abazikoramo

Mu gicuku cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Kanama 2021, saa munani z’ijoro, ku Gisozi mu Karere ka Gasabo hepfo gato y’Ibiro by’Umurenge wa Gisozi, habereye impanuka y’ikamyo yari itwaye ibiti, yagwiriye inzu z’umucuruzi witwa Yvonne Mukeshimana iramuhitana.

Inzu z’uwo mucuruzi zari ahitwa kuri Beretware, mu ikorosi riri hepfo y’Umurenge wa Gisozi, zasenyutse burundu.

Iyo mpanuka yanahitanye umuzamu wa Mukeshimana witwa Nkurikiyimfura Jean de Dieu, ikomeretse n’abana be babiri ari bo Munyaneza Jean de Dieu hamwe na Munyaneza Jean D’Amour.

Inzu zasenyutse zari amaduka acururizwamo ibintu bitandukanye bya Mukeshimana hamwe n’inyama (Boucherie y’uwitwa Nshimiyimana Alexandre).
Ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yakoze impanuka yikoreye ibiti ifite icyapa(plaque) RAC 562 Z. Abaturage bayibonye bavuga ko shoferi hamwe n’abandi bantu babiri bari kumwe na bo bakomeretse bikomeye.

Uwitwa Mugisha Oscar ucururuza muri “Boucherie” ya Nshimiyimana avuga ko yahise atabara agasanga Mukeshimana yamaze gushiramo umwuka, umuzamu na we umutima ngo wateraga ariko mu kanya gato ahita abona abo muryango we barira bavuga ko apfuye.

Mugisha akomeza agira ati “Umucuruzi wapfuye ni mabuja rwose yari umuntu mwiza. Ubu tugiye gukubitwa n’ubushomeri, hano hakoreraga abantu bagera kuri 15”.

Mugisha n’abandi babonye iyi mpanuka ikimara kuba basaba ko umuhanda wa Beretware washyirwamo ibituma abatwara ibinyabiziga bagabanya umuvuduko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohe Providence, yemeza ko abantu bapfuye ari Mukeshimana Yvonne na Nkurikiyimfura wari umuzamu we.


Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger