Gisagara: Umusaza w’imyaka 64 akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka ine
Umusaza w’imyaka 64 wo mu Karere ka Gisagara, mu murenge wa Kigembe akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka ine wari utembereye akagera iwe mu rugo mu masaha y’amanwa.
Amakuru avuga ko uyu mwana yatembereye kuri uyu musaza kuwa 16 Mutarama 2020, i saa munane z’amanwa ahera ko aramusambanya bimenyekana ari uko ababyeyi b’uyu mwana babonye umwana wabo ari kuvirirana.
Nirere Leoncie, nyina w’uyu mwana n’umusaza ukurikiranyweho kumusambanyiriza umwana baraturanye mu mudugudu wa Nyarunyinya Akagari ka Rusagara.
Nierere yagiye kuvoma asiga umwana we ku muturanyi witwa Mukantabana Arodie, hanyuma uyu mwana aza kuva kwa Mukantabana agenda atembera mubaturanyi yisanga mu rugo rw’uyu musaza bikekwa ko yamufashe ku ngufu.
Uyu mwana bamusanze mu rugo rw’uyu musaza w’imyaka 64 ariko kuva amaraso, abaturage babibwira ubuyobozi, bihutira kujyana uyu mwana ku bitaro bya Kibilizi naho uyu musaza atabwa muri yombi.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’ amajyepfo CIP Twajamahoro yatangaje ko uyu musaza tutari butangaze amazina ku mpamvu z’umutekano we afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyanza i Nyaruteja.
Umunsi uyu musaza yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka ine, hari habaye urubanza rw’umusore baturanye w’imyaka 20 ukurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka ibiri.
Uyu musore w’imyaka 20 tariki 2 Mutarama 2020 nibwo yanyoye inzoga arasinda ajya ku muturanyi we witwa Minani asanga umwana w’imyaka 2 ari kwanura ibishyimbo ari kumwe n’abandi bana ashuka uwo w’imyaka ibiri amujyana mu kigunda muri metero 40 uvuye kwa Minani aba ariho amusambanyiriza.
Uyu musore yemera icyaha cyo gusambanya uyu mwana akavuga ko yabitewe n’inzoga yari yanyoye. Minani yatangaje ko umusore wamusambanyirije umwana azasomerwa tariki 25 Mutarama 2020.