AmakuruAmakuru ashushyeIyobokamana

Gisagara: Abagera kuri 600 barashinja pasiteri kubatuburira akabambika ingofero mu maso

Abaturage bagera kuri 600 bo mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, bavuga ko bahaye Pasiteri Birindwa Jean Paul, amafaranga arenga miliyoni 8 Frw, bikatangira ibyo bijejwe nawe biheze nk’amahbe y’imbwa.

Aba baturage bose bemeza ko bahaye uwo pasiteri ako kayabo kose, abizeza ko abana babo azabashyira mu mishinga ibafasha kwiga ikanabaha ubundi bufasha ariko barategereza abaraheba.

Uwo mupasiteri ni uwo mu Itorero ryitwa Eglise Apostolique du Reveil au Rwanda rikorera mu Murenge wa Mamba ariko abavuga ko batanze ayo mafaranga ni abo mu mirenge ya Musha, Gikonko, Mamba na Gishubi mu Karere ka Gisagara n’uwa Ntyazo mu karere ka Nyanza.

Muri aba baturage bagera kuri 600 bavuga ko buri wese yatanze amafaranga ari hagati y’ibihumbi 7Frw na 40Frw ariko imyaka ishize ari hafi umunani bategereje iyo mishinga baraheba.

Bavuga ko ayo mafaranga bayatanze mu 2013, Pasiteri ababwira ko akenewe kugira ngo bakore ibikorwa by’ibanze basabwa hanyuma abana babo bazashyirwe mu mishinga ya Compassion Internationale n’umushinga w’Abaholandi.

Umwe mu baturage ati “Umushinga twarawutegereje turawubura, tubaza Pasiteri aratubwira ngo dutegereze atwereka n’amafoto y’abemeza uwo mushinga ngo rwose uri hafi ariko ntawo twigeze tubona na n’ubu.”

Undi mugabo witwa Sebivura Bosco uvuga ko yahoze mu buyobozi bw’iryo torero akaza gusezera kubera ibyo yita uburiganya yabonye, yasobanuye ko yaje gutangazwa n’uko abayobozi b’iryo torero ku rwego rw’igihugu baje kwihakana Pasiteri bakavuga ko iby’iyo mishinga ntabyo bazi ahubwo ari ibye ku giti cye.

Ati “Twatunguwe no kumva bamubajije ngo ‘ninde wagutumye kwaka amafaranga abaturage’, ibyo rero byatumye twibaza ngo burya yatwerekaga ibaruwa ya Compassion Internationale y’ubufatanye n’itorero muri uwo mushinga, ntayihari! Kuko abavugizi batubwiye ko nta mishinga kandi batigeze banamutuma kwaka amafaranga abaturage.”

Abaturage batanze ayo mafaranga banavuga ko bageretseho gukora imiganda yo kubaka amashuri babwirwaga ko abana babo bazigamo.

Umusaza w’imyaka 86 witwa Sebuzayire Paul we avuga ko yatanze ibihumbi 40 Frw, kimwe na bagenzi be, asaba ko bayasubizwa kuko asanga ari uburiganya bakorewe.

Ati “Ndasaba amafaranga yanjye namuhaye ayansubize kuko ni imitwe yantetseho.”

Pasteri Birindwa Jean Paul na we yemera ko koko ayo mafaranga yayakiriye ariko yose hamwe ari miliyoni ziri hagati ya zirindwi n’umunani kandi yose yashiriye kuri ayo mashuri yubatswe, mu gihe abatanze amafaranga bo bemeza ko yubatswe harimo n’uruhare runini rw’imiganda yabo.

Avuga kandi ko yakiriye amafaranga y’abaturage 460 mu gihe bo bamushinja ko bayamuhaye bagera kuri 600.

Avuga kandi ko impamvu abaterankunga bataraboneka ngo bazane imishinga yemereye abaturage, byatewe n’icyorezo cya Covid-19. Gusa yemera ko mu gihe byarangira iyo mishinga itabonetse, abatanze amafaramga bayasubizwa.

Ati “Tumaze kumenya ko tutabona umushinga kandi ibikorwa biri ku butaka bw’itorero, itorero rizishyura rigumane ibyo bikorwa.

Kugeza ubu abaturage batanze ayo mafaranga bavuga ko iki kibazo bari batarakigeza ku nzego z’ubuyobozi bwa Leta.

Umuyobozi w’umusigire w’Akarere ka Gisagara, Ntaganzwa Athanase, avuga ko nyuma yo kukimenya, bimusaba kwihutira kugera aho byabereye, kugira ngo bakore isesengura babone kugira icyo bakivugaho mu itangazamakuru.

Urusengero rwa Eglise Apostolique du Reveil au Rwanda ruherereye mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara

SRC:Igihe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger