Amakuru

Gicumbi: Umugore afunzwe azira gukorera amahano akomeye umwana arera

Mu karere ka Gicumbi, Umurenge wa Muko, Akagali ka Kigoma, haravugwa inkuru y’umugore y’umugore w’imyaka 47 y’amavuko ufunzwe azira gukorera amahano akomeye umwana w’umuhungu yari asanzwe arera.

Nkuko amakuru atugeraho abivuga, uyu mugore w’imyaka 47 akaba yaratawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo kwangiza igitsina cy’umwana muto w’umuhungu asanzwe arera, aho yamuhoraga ko yasanze yanyaye ku buriri kandi ngo asanzwe yaramubijije gukora icyo gikorwa.

Amakuru avuga ko uyu mugore yagejejwe imbere y’Urukiko n’Ubushinjacyaha tariki ya 26 Kanama 2021, icyo gihe akaba yarajyanywe kubazwa ku cyaha aregwa cyo kwangiza igitsina cy’umwana w’umuhungu yareraga ndetse byaje no kurangira Ubushinjacyaha bumusabiye kuba afunzwe by’agateganyo iminsi 30.

Amakuru akomeza avuga ko iki cyaha uyu mugore w’imyaka 47 aregwa yagikoze tariki ya 3 Kanama 2021, ngo icyo gihe yaje kubyka maze asanga umwana yanyaye ku buriri arangije ahita afata umwanzuro wo kumukeba igitsina agira ngo nazajya ajya kunyara age ababara bimutere ubwoba ntazongere kubikora.

Kugira ngo bimenyekane ko uyu mwana w’umuhungu yakorewe ibi bintu, ngo byaturutse ku wundi mwana babana wabwiye abaturanyi ko umwana w’iwabo afite igisebe ku gitsina kubera ko Kaka wabo yamukebye igitsina yanyaye ku buriri, nibwo bahise bajya kureba ikibazo umwana afite basanga yaramukomerekeje bikomeye bahita bahamagara inzego z’umutekano atabwa muri yombi naho uwo mwana ajyanwa kwa muganga.

Uyu mugore mu bisobanuro atanga ahakana icyaha aregwa; cyakora akemera ko umwana afite igisebe ku gitsina kuko yishwe n’igikenyeri.

Ariko ibyo avuga usanga atari ukuri, ahubwo ari uguhunga igihano kuko azi neza ko igikorwa yakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko, Kuba ataragize n’uwo abwira ikibazo cy’umwana agakubitiraho no kumuhisha ntamuvuze, ubwabyo bikaba bihishe umugambi mubisha yari afite.

Uyu mugore nahamwa n’icyaha cyo gukomeretsa uriya mwana igitsina, azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 114 y’Itegeko numero Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger