AmakuruPolitiki

Gicumbi: Hakozwe umukwabu wo gufata inzoga zitemewe

Ku itariki ya 8 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi ifatanyije n’abaturage yakoze umukwabu wo gufata ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu murenge wa Rukomo bafata litiro zirenga ibihumbi bitanu (5000l).

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko uyu mukwabu wakozwe kubera amakuru Polisi yari yahawe n’abaturage ko mu nzu zimwe z’abaturage harimo ibiyobyabwenge kandi banabikora.

Yavuze ati:”Uyu mukwabu twawukoranye n’abayobozi b’akarere, tukajya mu nzu z’abaturage twari dufite amakuru ko bafite ibyo biyobyabwenge, utugari twawukoreyemo ni Kinyami, Munyinya, Cyeru na Kabeza, abo baturage tukaba twarabafashe ngo bashyikirizwe ubutabera.”

Inzoga zitemewe n’ibiyobyabwenge byafashwe byangirijwe imbere y’imbaga y’abaturage, mbere yahoo bakaba bari bigishijwe ububi bw’ibiyobyabwenge haba ku buzima bw’ababinywa no ku mibanire y’umuryango muri rusange kuko ari intandaro y’amakimbirane yo mu ngo.

IP Gasasira yakomeje avuga ati:”Imikwabu nk’iyi izakomereza no mu yindi mirenge ku buryo umuntu wese ucuruza cyangwa unywa ibiyobyabwenge tuzamufata.”

Yavuze kandi ati:”Amahirwe dufite ni uko tubifashwamo n’abaturage ubwabo kuko nibo baduha amakuru y’ababicuruza n’ababinywa.”

Yasoje asaba abaturage kunywa ibinyobw byujuje ubuziranenge kandi byemewe n’amategeko, bakirinda kunywa ibishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umuvugizi wa Police mu ntara y’amajyaruguru (IP) Innocent Gasasira 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger