AmakuruImikino

Gicumbi FC ibabajwe na Rayon Sports ikomeza kwibera mu murongo utukura

Gicumbi FC inaniwe kwesa umuhigo yari yahize maze itsindwa na Rayon Sports  umukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona bituma ikomeza kwibera mu murongo utukura.

Ni umukino utitabiriwe n’abafana benshi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Igitego cya Sarpong Michael habura iminota 3 umukino ukarangira ni cyo cyafashije ikipe ya Rayon Sports gutsinda Gicumbi FC igitego 0-1, izamuka k’urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, ifata umwanya wa 3 n’amanota 18 .

Gicumbi FC imaze gutsinda umukino umwe muri shampiyona mu mikino 9 imaze gukina, indi mikino 8 yose yarayitsinzwe, ibi butuma iguma ku mwanya wa nyuma n’amanota 3 gusa aho ibanzirizwa na Heroes FC.

Mbere y’umukino Gicumbi FC yari yatangaje ko yiteguye gutsinda Rayon Sports , ariko iminota 90 y’umukino irangiye iyi kipe y’i Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru inaniwe kwesa umuhigo yari yahize.

Gicumbi FC yari yabanje mu kibuga Ndayisaba Olivier, Rwigema Yves, Simwanza Emmanuel, Bizimana Djuma, Muhumure Oumar, Ssekabambe Shahata, Ndatimana Robert, Dusenge Bertin, Magumba farouk, Sengayire Shadad

Ni mu gihe Rayon Sports yari yabanjemo Kimenyi Yves, Iradukunda Eric Radou, Rutanga Eric (C), Rugwiro Herve, Iragire Saidi, Commodore Olokwowe, Giraf Nizeyimana, Sidibe Oumar, Iranzi Jean Claude, Mugisha Gilbert na Sarpong Michael.

Uko indi mikino yarangiye

Etincelles FC 0-1 Police FC

Bugesera FC 1-0 Mukura VS

[team_standings 61268]

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger