AmakuruImyidagaduroIyobokamana

Ghana: Umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo ziririmbirwa Imana akurikirwanyweho kubeshya ko avura SIDA

Mu gihugu  cya Ghana, umuhanzi uzwi ku izina rya Brother Sammy ukunzwe n’abatari bake mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana,yatawe muri yombi ashinjwa kwamamaza imiti itemewe avuga ko ivura SIDA.

Uyu muhanzi – ubundi izina rye ry’ukuri rikaba ari Samuel Opoku – azwi na bose kandi arakunzwe cyane mu mujyi wa kabiri w’iki gihugu wa Kumasi, amashusho ye yamamaza iyo miti ikaba yarebwe inshuro zibarirwa mu bihumbi

Urwego rushinzwe iby’imiti muri Ghana rwamaganye ibi bikorwa bye runategeka ko uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko ahita atabwa muri yombi.

Ku mbuga nkoranyambaga, uyu mugabo ashyiraho amashusho agaragaza amazi yemeza ko ari amazi “matagatifu” akiza virus ya HIV itera indwara ya SIDA, akiza kanseri n’izindi ndwara zikomeye.

Uyu mugabo muri ayo mashusho avuga ko amaze kuvura abantu barenga 50 akoresheje ayo mazi, amazi avuga ko afite ku bwinshi kuko buri munsi ategura amacupa 50.

Urwego rushinzwe ibiribwa n’imiti rwamaganye ibi yita imiti, ruvuga ko bitemewe kandi bitanemewe kugurishwa nk’uko umuvuguzi w’uru rwego James Lartey abivuga.

Bwana Lartey avuga ko badashobora kwemera ko umuntu akomeza kwamamaza abeshya abantu ko avura SIDA, kanseri, igisukari (diabète) n’izindi ndwara.

Polisi yatangiye iperereza ku byaha uyu muririmbyi aregwa. “Imiti” ye nayo yafatiriwe.

Abavuzi benshi bakoresha ibyatsi muri Ghana, bakunze kuvuga ko bavura SIDA ariko nta n’umwe muri bo wemewe n’abategetsi.

Urwego rushinzwe ibiribwa n’imiti muri Ghana ruvuga ahubwo ko abafata bene iyo “miti” barushaho kumererwa nabi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger