AmakuruAmakuru ashushye

Germany: Perezida Kagame yagarutse ku cyorohereje Volkswagen gukorera mu Rwanda

Mu ijambo rye i Berlin mu Budage kuri uyu wa Kabiri, aho yitabiriye inama y’ishoramari ihuza ibihugu 20 bikize ku Isi n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika, izwi nka Compact with Africa (CwA),Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika yiteguye neza ibijyanye n’ubufatanye mu ishoramari n’ubucuruzi.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame avuga ko amavugurura y’ubucuruzi no koroshya ishoramari u Rwanda rwakoze yagize akamaro ku buryo yafashije uruganda rw’imodoka rwa Volkswagen ruhitamo kuhakorera.

Umukuru w’igihugu yatanze urugero rw’amavugurura u Rwanda rwakoze agamije koroshya ishoramari n’ubucuruzi, bikaba byarafashije uruganda rukora imodoka rwo mu Budage, Volkswagen kuhatangiriza uburyo bwo guteranya imodoka zarwo rufatanyije na Siemens.

“Bigaragaza uburyo ibihugu byacu bishoboye mu ruhando rw’ibindi ndetse n’umusaruro w’amavugurura amaze igihe akorwa mu bijyanye no korohereza ubucuruzi. Byaragaragaye ko bishoboka ahubwo turashaka kubona ubundi bufatanye buturutse mu Budage, u Burayi no muri G20.”

Muri iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’ibihugu bya Afurika, ibigize G20, abashoramari, abacuruzi n’abandi bafatanyabikorwa, Perezida Kagame yavuze ko Afurika yiteguye neza ibijyanye n’ubufatanye mu ishoramari n’ubucuruzi.

Perezida Kagame yashimiye Chancelière w’u Budage, Angela Merkel n’ubuyobozi bw’u Budage ndetse na G20, batangije ubu bufatanye n’ibihugu bya Afurika bahuriza hamwe abayobozi, abacuruzi n’abashoramari.

Inama nk’iyi yatangijwe mu 2017 ubwo u Budage bwari buyoboye Ihuriro ry’ibihugu 20 bikize ku Isi.

Kugeza ubu ibihugu 12 bya Afurika nibyo bimaze kwinjira muri ubwo bufatanye birimo Bénin, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Misiri, Ethiopia, Ghana, Guinea, Maroc, Rwanda, Sénégal, Togo na Tunisia.

Chancelière w’u Budage, Angela Merkel (ibumoso), Perezida Kagame (hagati) na Perezida Alassane Dramane Ouattara wa Côte d’Ivoire
Perezida Kagame yavuze ko nubwo u Rwanda ari ruto, rufite icyerekezo cyiza kandi cyagutse.
Perezida Kagame yahamagariye abashoramari bo mu bihugu 20 bikize ku Isi kuza gushora mu Rwanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger