Amakuru ashushyeImyidagaduro

Geosteady ari mu rukundo n’umugore ukuze cyane nyuma yo gutandukana n’uwari umugore we

Nyuma y’icyumweru bimenyekanye ko umuhanzi Geosteady wo mu gihugu cya Uganda yatandukanye n’uwari umugore we, kuri ubu hamenyekanye uwabaye kabitera.

Amagambo Prima Kadarshi yanditse ku mbuga nkoranyambaga niyo yabaye kimwe mu bimenyetso byagaragaje ko yatandukanye na Geosteady wahoze ari umugabo we, byaje kumenyekana ndetse ko hari hashize amezi agera kuri arindwi aba bombi bacanye umubano gusa bakaza kwirinda kubishyira mu itangazamakuru.

Noneho ubu inkuru igezweho n’iy’umugore waba yarabaye kabitera ndetse akaba ari nawe usigaye yaratwaye roho ye, agahitamo kumusimbuza Prima Kadarshi  bahoze bakundana ndetse banafitanye umwana w’umukobwa bise  Sorayah.

Uyu mugore uvugwaho gutwara umugabo w’abandi ngo ni umugore mukuru ndetse byemezwa ko yaba amurusha imyaka myinshi cyane, gusa kurubu bari mu munyenga udasanzwe ndetse basigaye babana mu nzu imwe.

Uyu mugore witwa Mary Ngabire, ngo niwe uyu muhanzi yihebeye  basigaye banafata ingendo za hato na hato bakitarura igihugu cya Uganda bakomokamo bagiye kwirira ubuzima.

Ubusanzwe Mary Ngabire ni umugore ufite inkomoko mu Rwanda , akora ibijyanye no kugira inama abahanzi mu bya muzika. aka kazi yagatangiye muri 2014 ndetse ni nako kamuhuje na Geosteady gusa ubu bikaba byararenze akazi bikavamo urukundo.

Afite ubwenegihugu bw’ibihugu bitatu birimo Uganda ,Ubwongereza ndetse n’u Rwanda. Ni umugore w’umushabitsi ndetse afite na Kampani [company] ikora ibijyanye no guteza imbere abahanzi yise  Richmond Promoz , imaze gufasha benshi mu bahanzi bo muri Uganda bamaze kumenyekana.

Mary Ingabire looking so sexy and hot
Ni umugore w’ikimero kandi ufite ifaranga

Abantu benshi bakomeje kwibaza ikigiye gukurikiraho cyane ko bavugaa ko Geosteady yaba ashaka kurya ifaranga ry’uyu mugore, mugihe kir’imbere akazagarukira uwahoze ari urubavu rwe n’ubwo bigoye kuko har’ibyinshi uyu mugore yatangaje nyuma yo gutandukana.

Geosteady yamenyekanye mu Rwanda umwaka ushize ubwo yakoranaga indirimbo na Charly na Nina bise Owooma,  yaje gukundwa mu Rwanda no muri Uganda igaca ibintu ku maradiyo atandukanye n’amateleviziyo ndetse ikanatuma Charly na Nina batangira kumenyekana no kwitabira ibitaramo byo muri iki gihugu cya Uganda uyu muhanzi akomokamo.

Ngabire Mary usigaye akundana na Geosteady

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger