Amakuru ashushyePolitiki

George Weah, ikirangirire mu mupira w’amaguru ari kurahirira kuyobora Liberia

Amateka arabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Mutarama kuko nibwo bwa mbere uwahoze akina umupira w’amagaru agiye kuba umukuru w’igihugu.

Uyu ni George Manneh Weah uri kurahirira kuyobora igihugu cya Liberia , uyu ni we mukinnyi w’umupira w’amaguru ubashije gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu muri Afurika , uyu mugabo yigeze kwandika amateka  mu 1995 maze  atwara  igihembo cy’umukinnyi mwiza i Burayi kandi ari umunyafurika , FIFA Ballon d’Or.

George Weah ari kurahira ngo asimbure umugore w’ayoboraga iki gihugu  Ellen Johnson Sirleaf . Weah yatsinze amatora umwaka ushize wa 2017 ubwo yarahigitse uwari Visi Perezida muri Liberia, Joseph Boakai. Kugeza ubu abantu batonze imirongo ari benshi cyane bashaka kujya gukurikira iki gikorwa dore ko George Weah akunzwe cyane muri iki gihugu.

Abantu ni benshi cyane

Mu matora yabaye ku nshuro ya mbere  mu Kwakira 2017,Weah yari yahigitse abo bari bahanganye ariko ntiyageza ku majwi yo kugirango abe yakwemererwa ko atsinze amatora. Ibi byatumye ajya mu kindi cy’iciro cy’amatora ahanganye na  Boakai  mu Kuboza 2017 , aha yahise atsinda ku manota 60%  y’amajwi yose .

George Weah ugiye kuyobora Liberia
Akarasisi k’abasirikare kaba ari ngombwa buri gihe

George Weah yabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru imyaka igera 14 aho yakiniye amakipe atandukanye nka: FC Monaco mu  1988, nyuma yaho yerekeza mu ikipe ya Paris saint-Germain  mu 1992 ayivamo ajya muri Ac Milan  mu 1995 ava muri iyi kipe ajya gukina muri Champiyona y’Abongereza aho yerekeje mu ikipe ya Chelsea, Manchester City mbere y’uko asubira mu Gihugu cy’Ubufaransa mu ikipe ya Marseille mu 2001. Umwuga wo gukina umupira  yawurangirije mu ikipe ya Al-Jazira mu 2003 arinabwo yahise yerekeza muri Politike.

George Weah akimara kwinjira muri Politike y’Igihugu mu mwaka wa 2005 yagerageje kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’Igihugu birangira atsinzwe na Ellen Johnson Sirleaf, ku inshuro ya kabiri mu 2011 yabaye Visi Perezida wa Liberia agendeye kumwanya wa Winston Tubman ubwo yaragiye nk’umukandida w’ishyaka rya Congress for Democratic Change, mu mwaka wa 2014 yatorewe umwanya w’ubusenateri.

Weah nk’umukandida wari umaze kumenyera iby’amatora na Politike y’Igihugu, muri uyu mwaka wa 2017 mu gihugu cya Liberia habaye amatora asesuye y’umukuru w’Igihugu biza kurangira agize amajwi menshi kurusha uwo bari bahanganye  Joseph Boakai.

George Weah ni umugabo w’imyaka 51 y’amavuko wavutse kuya 1Ukwakira 1966 mu mujyi wa Monrovia,umurwa mukuru wa Liberia. Afite umuryango,umugore umwe Clar Weah n’abana babiri Timothy Weah na George Weah Jr.

Aba nabo bitabiriye uyu muhango
Basusurutsa abitabiriye umuhnago mu muco w’iwabo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger