Amakuru

Gatsibo: Umugabo yishwe akubiswe inkoni n’umushumba

Nta gihe kinini gisigaye gishira tutumvise inkuru zijyanye n’ubwicanyi yaba ubukozwe n’umuntu umwe cyangwa se ibikorwa n’amatsinda y’abantu cyane cyane imitwe y’inyeshyamba ndetse n’ibindi bitandukanye.

Mu karere ka Gatsibo Umurenge wa Kiziguro, haravugwa inkuru y’umugabo witwa Nsekarije Jean damascène w’imyaka 35 wapfuye yishwe n’umushumba wamukubise inkoni mu mutwe ubwo yari aje kumwiyama.

Aya mahano yabaye kuwa mbere tariki ya 2 Kanama 2021 mu Kagali ka Rubona Umurenge wa Kiziguro, aho uyu mugabo Damascene yakubiswe inkoni n’umushumba w’imyaka 21 y’amavuko witwa Sibomana azira kubaza impamvu umwana we yakubiswe n’uyu mushumba.

Amakuru avuga ko uyu mushumba usanzwe akorera aka kazi muri kariya gace yajyanye n’abandi bashumba kwahira ubwatsi bw’inka ariko bagezeyo arabakubita bariruka bataha nta bwatsi batwaye, Ubwo yagezaga ubwatsi aho inka aragira ziba yahise afata inkoni ye atangira gutembera ahura n’umwana wa Nsekarije nawe aramukubita maze uwo mwana ahita ajya kubibwira papa we.

Damascene akimara kumva ko umwana we yakubiswe n’uyu mushumba, yahise ajya kureba Sibomana maze amubaza impamvu yamukubitiye umwana, Ako kanya akibimubaza Sibomana yahise ashaka guhita amukubita ariko abaturage baratabara ntiyamukubita.

Nsekarije ngo yamwambuye inkoni arayitwara undi agenda amukurikiye, bageze mu rugo kwa Nsekarije yemera kumusubiza inkoni ye, Akiyimuha ngo Sibomana yahise amukubita iyo munsi y’ugutwi, amwongera indi, Nsekarije yikubita hasi. Abaturage bihutiye kumutwara kwa muganga ariko agwa nzira.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko Sibomana yamaze gufatwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kiramuruzi.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger