AmakuruImikino

Gasongo n’umukunzi we Sweety, bashimiye ubuyobozi, abatoza n’abakinnyi ba APR FC-AMAFOTO

Jean De Dieu Ntirenganya umufana wa APR FC na Ntibagwire veneranda uzwi nka Sweety, bashimiye byimazeyo ubuyobozi, abatoza n’abakinnyi ba APR FC ku gikorwa kiza babakoreye cyo kubashyigikira mu myiteguro y’ubukwe bwabo.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ya Leta mu muhango wabereye mu karere ka Kayonza, Jean De Dieu Ntirenganya uzwi ku izina rya Gasongo na Nibagwire Venerande uzwi ku izina rya Sweety, bafite ubukwe ku itariki 30 Kamena uyu mwaka wa 2018 buzabera mu karere ka Kayonza, bashimiye umuryango wa APR FC urukundo wabagaragarije ndetse banabashimira inkunga babahaye yo kubashyigikira mu bukwe bwabo babasabira imigisha iva ku Mana.

Gasongo na Sweety bati: “Turashimira cyane ubuyobozi, abatoza n’abakinnyi ba APR FC ku bw’inkunga yabo baduhaye mu rwego rwo kudushyigikira kugira ngo ubukwe bwacu buzagende neza, APR n’ikipe dusanzwe dufana kandi dukunda dushimishijwe cyane n’uko natwe batuzirikanye bakaba badushyigikiye twizeye ko ubukwe bwacu buzagenda neza Imana ibaduhere imigisha myinshi.”

Ku wa Kane tariki 31 Gicurasi 2018, ni bwo Sweety na Gasongo basezeranye imbere y’amategeko mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Nyamirama. Basezeranye kubana ibihe byose mu buryo bwemewe n’amategeko agena imibanire y’abashakanye, bakaba basezeranye Ivangamutungo risesuye ndetse ntibarahwema guhamya ko badatewe ipfunwe na mba n’indeshyo yabo.

Bashimiye APR FC yababaye hafi
Aba bombi basezeraniye kubana akaramata
APR FC yateye inkunga Gasongo n’umukunzi we

Twitter
WhatsApp
FbMessenger