AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Gasogi United yitendetse kuri Rayon Sports iyibuza amanota atatu

Ikipe ya Rayon Sports inaniwe kwegukana amanota atatu y’umunsi wa mbere wa shampiyona, nyuma yo kunganyiriza na Gasogi United 0-0 kuri Stade Amahoro i Remera.

Ni umukino Gasogi United yari yakiriyemo Rayon Sports. Ni umukino kandi wari utegerejwe n’imbaga y’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bari bategereje kureba koko niba ibyavuzwe n’umuyobozi wa Gasogi biri bube impamo.

Rayon Sports yashoboraga gutsinda igitego cya mbere ku munota wa 13 w’umukino nyuma y’uko Sarpong yari amaze gutegerwa mu rubuga rw’amahina, gusa ateye penaliti ikurwamo n’umuzamu Cyuzuzo Gaelle wa Gasogi.

Mbere gato y’uko igice cya mbere cy’umukino kirangira Sarpong yongeye kubona ubundi buryo bukomeye imbere y’izamu rya Gasogi, gusa uyu munya-Ghana ateye umupira ukurwamo na myugariro wa Gasogi United.

Abasore b’ikipe ya Gasogi na bo bacishagamo bagateza ibibazo ku izamu rya Rayon Sports, ahanini bigizwemo uruhare n’umunye-Congo Manace Matatu wahaye akazi gakomeye Iradukunda Eric Radu.

Mu gice cya kabiri cy’umukino Rayon Sports yabonye ubundi buryo bwo gutsinda ibitego harimo bubiri bukomeye bwa Sarpong, gusa na bwo ntiyagira igitego ibubyazamo.

Mu yindi mikino yabaye: Mukura VS yanganyirije i Huye na Espoir FC igitego 1-1, Kiyovu Sports itsindirwa i Rubavu na Etincelles FC ibitego 2-1, mu gihe Bugesera yatsindiye Heroes i Nyamata ibitego 2-0.

[team_standings 61268]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger