AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Gasogi United V Rayon Sports: Amagambo arashira ivuga kuri uyu wa gatandatu

Umukino wa Gasogi United na Rayon Sports utegerejwe n’imbaga y’Abanyarwanda, urakinirwa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda z’igicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu.

Ni umukino wavuzweho amagambo menshi agomba gushira ivuga nyuma y’iminota 90 yawo.

Ku ruhande rwa Gasogi United, Kakooza Kuliza Charles usanzwe ari umuyobozi wayo ni kenshi yavuze ko agomba gushyingura Rayon Sports kuri uyu wa gatandatu. Intego ni ugutera umusumari wa nyuma mu sanduku ya Rayon Sports bayitsinda igitego 1-0 kinjira ku munota wa 86 w’umukino.

KNC yongeye gushimangira amagambo ye ku wa kane w’iki cyumweru ubwo yaganiraga n’itangazamakuru.

Ati” Rayon Sports reka mbwire abafana bayo ko tuzabatsinda rwose icyiza ni uko bizatuma bicara bakajya hamwe bagatekereza icyo gukora mu biri imbere. Iby’ishyamba bizahita birangira kuko nta shyamba rizongera kugaruka. Bazahita bashaka uburyo bwo kubikemurira hamwe.

Kakoza yongeyeho ati: “Gasogi abantu benshi barayumva bagaseka ariko ndagira ngo mbabwire ko kuwa gatandatu muzatubona mukumirwa kubera ibyo tuzakorera Rayon Sports, abafana bayo bazataha barira nk’uduhinja”.

Mu gihe KNC yivugisha ibi, abafana ba Rayon Sports bakomeje kugaragaza ko nta bushobozi ikipe ye ya Gasogi ifite ubwo kuba yabahagarara imbere. Bose bahuriza ku kuba bari bumuhe umubare munini w’Amafaranga, gusa amanota atatu agataha mu bururu n’umweru bananyagiye Gasogi ibitego byinshi.

Haraza guca uwambaye! Isaha ni zo zitinze kugera ubundi abakunzi ba ruhago tukirebera ibirori.

Mu yindi mikino iteganyijwe kuri uyu wa gatandatu, Bugesera FC irakira Heroes i Bugesera, Etincelles yakire Kiyovu Sports kuri Stade Umuganda mu gihe Mukura VS yakira Espoir FC i Huye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger