AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Gasabo:Uruganda rukora amarangi rwafashwe n’inkongi y’umuriro(Amafoto)

Uruganda Iyaga Plus rukora amarangi y’ubwoko butandukanye rwafashwe n’inkongi y’umuriro, byinshi mu byari birurimo birakongoka.

Ahagana saa sita z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Ugushyingo 2021 ni bwo inkongi yatangiye kwibasira uru ruganda ruherereye mu Cyanya cyihariye cy’Inganda cya Masoro kiri mu Karere ka Gasabo.

Umwe mu bakozi b’uru ruganda yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko we na bagenzi be bari mu kazi bakibona umuriro ubagezeho bahise bashaka uko basohoka.

Ati “Uburyo uwo muriro wakubise twahise twifashisha kizimyamwoto mu kuwugabanya duhita dusohoka twiruka. Ibikoresho byacu byose byahiye, umuntu yasohokanye ibyo yari yambaye gusa. Byose byahiriyemo n’amamodoka y’abakozi.’’

Ahagana saa munani yabwiye IGIHE ko nta makuru yari yakamenyekanye y’umuntu waguye muri iyi nkongi.

Yakomeje ati “Nta makuru y’uwaba yitabye Imana kereka nk’abagiye bakomereka bagenda barwana no gusohoka.’’

Kugeza ubu icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana.

Uwiringiyimana Manasseh ucunga umutekano ku nyubako yegereye uru ruganda yabwiye IGIHE ko babwiwe ko abakozi bumvise umuriro utangiye ariko batamenye aho waturutse.

Yagize ati “Njyewe nkorera hepfo, abari barimo batubwiye ko bagiye kubona umuriro ubagezeho, bahise bahamagara polisi, bavuga ko bagiye kuza kubafasha.’’

“Ntabwo bamenye aho waturutse. Byatangiye nka saa sita n’iminota itanu.’’

Yasobanuye ko uwo muriro wavuye mu ruganda rw’amarangi, unakongeza urw’amasafuriya.

Amakuru y’ibanze IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye ni uko muri uru ruganda hahiriyemo ibintu bifite agaciro ka miliyari zirenga 20 Frw.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger