AmakuruAmakuru ashushye

Gasabo:Imodoka yahiriye mu muhanda irakongoka

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2020,Imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.

Iyo modoka yafashwe n’inkongi ubwo yari igeze mu kagali ka Nyabisindu, umudugudu wa Gihogere, umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, mu muhanda wa kaburimbo uva i Nyabisindu werekeza munsi y’ahari icyicaro cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).

Ntabwo icyateye iyo nkongi kiramenyekana gusa umwe mu babonye n’amaso iyo nkongi batangaje ko imodoka yageze mu muhanda igahita ifatwa n’inkongi y’umuriro.

Yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa yine z’umugoroba, abaturage batinya kuyegera kuko hari harimo ibyuma bimwe biri guturika.

Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro ryahageze ariko yasaga n’iyamaze gukongoka.

Ntabwo intandaro y’iyo nkongi iramenyekana. Andi makuru nuko uwari uyitwaye ntacyo yabaye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger