Amakuru

Gasabo:Hatahuwe abamamyi bagurishaga abaturage itaka mu mifuka yanditseho CIMERWA

Mu Karere ka Gasabo hatahuwe abagabo bakekwaho gutuburira abaturage babagurisha itaka riri mu mifuka yanditseho CIMERWA,bigaragara nkaho ari isima y’uruganda rwa CIMERWA irimo.

Aba bagabo batahuwe kuwa Gatanu tariki ya 31 Mutarama 2020, basanga barapakiraga itaka muri iyo mifuka hejuru bakarenzaho agasima gake kugira bajijishe abo bazatuburira.

Amakuru avuga ko abakoraga buriya  butekamutwe bari bamaze igihe runaka babikora, nyuma ababikorewe baza kubimenyesha ubuyobozi bw’umurenge butangira kubikurikirana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo Alfred Nduwayezu yatangaje ko mbere y’uko bariya bantu bafatwa ubuyobozi  bwari bufite amakuru kuri buriya butekamutwe.

Ati: “ Mu magamba make twari dufite amakuru y’uko hari abantu baza bakagura ibipapuro bya CIMERWA byashizemo sima ku mashantsiye( chantiers) bakagenda bagapakiramo itaka igipapuro cyajya kuzura bagashyiraho ka sima gake kugira ngo bayobye uburari.”

Avuga ko hari abantu nka bane bavuze ko batuburiwe muri buriya buryo biba ngombwa ko ubuyobozi bukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo bafatwe.

Nduwayezu avuga ko nyuma yo gufata bariya bantu babimenyesheje uruganda nyarwanda rukora sima,CIMERWA,  kugira ngo imenye ko hari abantu bari kuyiyitirira bagakora ibintu biyicira izina bityo nayo ibe yafata ingamba.

Bivugwa ko abakekwaho kiriya gikorwa bashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha ngo bubakurikirane.

Aba bagabo bafashwe bakekwaho gupakira itaka mu mifuka ya CIMERWA bakarigurisha abantu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger