AmakuruAmakuru ashushyeIyobokamana

Gasabo: umuvugabutumwa akurikiranweho kumara iminsi 4 yica urubozo abakobwa 2

Umuvugabutumwa witwa Dushimimana Theodore yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano, nyuma yo kumara iminsi ine akorera iyicarubozo abakobwa babiri yitwaje ko ari kubasengera.

Dushimimana ukurikiranweho kwica urubozo aba bana b’abakobwa atuye Mudugudu wa Kayumba, Akagari ka Musave, Umurenge wa Bumbogo ho mu karere ka Gasabo.

Amakuru y’ifatwa ry’uyu wiyitaga umuvugabutumwa yemejwe na Modeste Mbabazi, umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB.

Mu kiganiro Mbabazi yagiranye na Radio/Tv1, yavuze ko uyu muvugabutumwa ari mu maboko y’ubugenzacyaha, akaba akurikiranweho icyaha cyo gufungira abantu ahantu hatazwi.

Ati”Harimo icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake ndetse n’icyo gufungira abantu ahantu hatazwi, bivuga ngo ni ugufungira abantu ahantu hanyuranyijwe n’amategeko.”

Amakuru avuga ko aba bakobwa bombi bari bamaze iminsi ine bakorerwa ibikorwa bibahutaza; harimo gukubitwa, kwicishwa inzara ndetse no kugaburirwa ibyatsi. Ibi kandi byiyongeraho guhora bafungiwe mu kazu gato cyane kuzuyemo umwanda, akazu abenshi bemeza ko ntaho gataniye n’ikiraro cy’ingurube.

Uyu ukurikiranweho kwica urubozo aba bana b’abakobwa, avuga ko aba bakobwa bazanwe iwe ngo abasengere kuko bari bafite cy’uburwayi bwo mu mutwe.

Ink’uru y’uko Dushimimana aragirira aba bakobwa iwe yamenyekanye ubwo barwanaga bikomeye na we ndetse n’umugore we wiyita Mama pasiteri, kugeza abaturanyi bahuruye bakaza kureba ibyabaye.

Aba bakobwa barimo uwitwa Nyiransabimana na Uwitije bavuga ko bahisemo kwirwanaho nyuma yo gusanga ibyo bakorerwa ari ibya kinyamaswa.

Abaturanyi ba Dushimimana bavuga ko ubusanzwe mu rugo rwe hasanzwe havugwa amarozi, ndetse ngo akaba yarahahinduye urusengero mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kayumba aba bakobwa bicirwagamo urubozo, avuga ko abaturage bamuhuruje bamubwira ko bafite amakuru y’uko hari abana b’abakobwa bagiye kugwa mu nzu ya Dushimimana, aho bamaze iminsi bakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo bavuga ko ngo ari ukubasengera.

Ati “ Ahagana mu ma saa kumi nibwo abaturage bampuruje, tugeze mu rugo rwa Dushimimana dusanga harafunze, twica urugi rw’aho abo bakobwa bari bari, hanyuma turabasohora, gusa bari bameze nabi cyane kuko bari bafite umwanda ubona banashonje.”

Magingo aya Dushimimana afungiwe kuri Station ya Polisi ya Bumbogo, mu gihe umugore we yahise atoroka akaba agishakishwa n’inzego zishinzwe umutekano.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger