AmakuruUtuntu Nutundi

Gari ya Moshi yanyuze hejuru y’uruhinja Imana ikinga akaboko-Video

Mu Buhide haravugwa impanuka y’umwana w’umukobwa ufite umwaka umwe wacitse umubyeyi wari umushigatiye akagwa mu muhanda wa Gari ya Moshi igahita imuca hejuri Imana ikinga ukuboko

Uyu mwana w’umukobwa warokotse iyi mpanuka ku buryo bwa gatangaza, yitwa Sahiba

Uyu mwana yarokotse iyi mpanuka kuwa 20 Ugushyingo 2018 yabereye  aho bategera gariyamoshi hitwa Mathura.

Ababibonye batangarije ikinyamakuru The Sun dukesha iyi nkuru ko uyu mwana w’umukobwa atigeze akomereka habe na gato.

Aba babwiye iki kinyamakuru ko umubyeyi w’uyu mwana yasunitswe n’undi muntu bityo umwana agwa mu muhanda wa gari yamoshi imuca hejuru.

Benshi bemeza ko iki ari igitangaza gikomeye kubona uyu mwana akurwa mu muhanda akiri muzima,nta kibazo nagito yagize habe n’icyo yatewe n’urusaku rw’umuvuduko w’iyi modoka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger