Amakuru ashushyeIyobokamana

Gahongayire wasogongeye ku ntamyi y’umushari w’ubuzima, agiye gushyira hanze album ikubiyemo ubuhamya bwe

Umuhanzikazi uri mu bakunzwe bakora umuziki wo kuramya  no guhimbaza Imana Aline Gahongayire agiye hanze album ye nshya ya 7 izaba ikubiyemo ubuhamya bw’ubuzima bushaririye yanyuzemo, agatangira kwibasirwa na benshi biganjemo itangazamakuru.

Ku itariki ya 20 Ukuboza 2013 nibwo Aline Gahongayire yasezeranye n’uwari umugabo we Gahima Gabriel, bakoze ubukwe bw’akataboneka, barasezerana bameranywa kubana ubuziraherezo.

Nyuma y’umwaka umwe n’iminsi 23 nibwo basubiye mu itangazamakuru umwe avuga ko iby’urukundo rwabo abona bitagishobotse bityo ashaka kwiberaho wenyine. Ndetse biza kurangira batandukanye burundu n’ubwo umugabo yacishagamo akagaruka mu rugo.

Ku itariki ya 6 Nzeri 2014 nibwo Gahongayire yibarutse umwana wa mbere yabyaranye na Gahima ahita apfa. Ibi byose byatumye uyu mugore agira ubuhamya butandukanye muri rubanda ndetse atangira gucaracara umunsi ku wundi mu itangazamakuru kubera umubano we na Gahima utararambye.

Aline Gahongayire agiye gushyira hanze album ye nshya yise New Woman yanditswe na Issa Noel Kailinijabo umenyerewe mu biganiro bya gospel mu Rwanda kuri Radio Authentic  ndetse na Clement Ishimwe uhagarariye inzu itunganya umuziki ya Kina Music.

Gahongayire mu kiganiro Samedi detente yavuze ko yagiye abwira aba bagabo ibintu yumva bitsikamiye umutima we, akababwira uburyo ababara ubundi nabo bakamufasha gushaka umurongo muzima yakwandikamo ibihangano bye kandi akaba yishimira uburyo ibyamubayeho bisigaye byarabaye inzira yo gukiza abagore n’abakobwa bihebeshejwe n’ubuzima ndetse akaba avuga ko hari benshi amaze gutuma bareka umugambi wo kwiyahura.

Uyu mugore avuga ko yizera ko atari we wenyine ibintu  bikomeye nk’ibyo yanyuzemo byabayeho kuko hari abamubanjirije, ababibayemo mu gihe nawe yari akomerewe , ababibayemo nyuma ye ndetse n’abandi bazabinyuramo mu gihe kizaza.

Kuri iyi Album ‘New Woman’ ikintu gikubiyemo n’imbaraga z’Imana ndetse akaba agaragaza amashimwe nyuma yo gutabarukana intsinzi mu rugamba rutari rumworohee na gato.

Yavuze ko kwiririmba bitari bimworoheye gusa yemeza  yabashije kuririmba intsinzi y’Imana n’imbaraga zayo mu buzima bwose yanyuzemo butari bumworoheye ari ku gitutu impande zose, yasamiwe n’umubi ashaka kumumira bunguri.

Ati”Iyo ndi kuririmba akabababro nanyuzemo njye ndirimba nk’umuntu uvuye ku rugamba, ndirimba nk’umuntu uri kubwira wa wundi ukiriyo cyangwa se nk’umuntu ushobora guhura na byabindi bisa nk’ibyo nanyuzemo. Nkamubwira y’uko umuntu nkanjye ari njye wa mugore wahuye n’ibibazo bitandukanye wagiye mu itangazamakuru avugwaho udukoryo  twinshi.”

Yunzemo ati” Wenda si uko ari njye mugore wahuye n’ibibazo bimeze kuriya kurusha abandi , ariko njyewe Imana yemeye ko bijya hanze rero ninjye wa mugore byagendekeye kwa kundi ntago byagombaga kunca intege ahubwo buri kibazo cyose nkibonamo igisubizo. Ni yo mpamvu nabiririmbye nti buri kibazo cyose mpuye nacyo kiza gihetse igisubizo. iyakoze biriya n’ibindi izabikora.”

Aline Gahongayire yishimira ko Imana yamugize urubaho ikajya yandikaho kubera ko ahari benshi ubuhamya bwe bukomeje kugarura mu murongo muzima wo kubaho no kumva ejo hazaza ari heza kandi hakaba hazakomeza kubamo umugisha kubera Imana.

Ati”Hari benshi cyane nagiriye umumaro, ni nacyo kintu mvuga ngo Mana warakoze kungira urubaho ukajya wandikaho, kuko uyu munsi nkubwiye abantu batiyahuye, nkubwiye abana b’abakobwa twabaye inshuti , nkubwiye byinshi byagiye biba, nibyo bituma nshimira Imana ko nabaye uw’umumaro. Benshi cyane baranyandikira cyane cyane kuri facebook yanjye cyane ko nkurikirwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga. Buri munsi mba mfite ubutumwa burenga 200 ntago nzareka kuririmba kuko ibyo ndirimba bifite akamaro.”

Gahongayire yongeye kwikoma itangazamakuru kuko riri mu byenyegeje umuriro wakaga mu rugo rwe , akavuga hari n’abatangiye kwandika ko hari uruntu runtu mu rugo rwe mu gihe yari bamaze igihe kigera ku cyumweru asezeranye na Gahima.

Ubwo Aline Gahongayire na Gahima basezeranaga

Yavuze ko itangazamakuru ari imwe mu nzira satani yagiye anyuramo avuga ko hari bamwe mu banyarwanda bazi ko we[Aline Gahongayire] akoresha amahembe akaba afite umurizo cyangwa bakavuga ko Gahima ari umugabo mubi kubera uburyo itangazamakuru ryagiye ritanga isura mbi yabo muri rubanda.

Gusa uyu mugore avuga ko yishimira ibintu byose byamubayeho mu buzima kuko byatumye ahinduka undi wundi kandi agakura mu buryo bw’umwuka.

Muri Nzeri 2014 Gahongayire yibarutse umukobwa ahita apfa

https://www.youtube.com/watch?v=PB6wo6y0Ecc

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger