Amakuru ashushyeImikino

Gacinya Dennis yajuriye icyemezo cy’urukiko yambaye imyenda iranga imfungwa

Gacinya Chance Dennis , umuyobozi w’ungirije muri Rayon Sports akaba na rwiyemezamirimo, uyu munsi kuwa 11 Mutarama 2018 ibwo yajuriye icyemezo cy’urukiko cyo gufungwa byagateganyo iminsi 30.

Mu myambaro y’iroza iranga imfungwa , Gacinya Dennis yasabye urukiko ko yarekurwa agataha maze akajya aburana ari hanze kubera impamvu z’umuryango we avuga ko ariwe mutima w’urugo.

Gacinya yagejejwe ku rukiko saa yine z’igitondo uyu munsi asanga ari ku mwanya wa munani w’abari buburanire muri uru rukiko rw’isumbuye rwa Nyarugenge aricara arategereza, urubanza rwe rwatangiye saa munani zirengaho iminota mike .

Yambaye ikabutura n’ishati bigoroye neza, amataratara n’inkweto ntoya z’umutuku Gacinya niwe watangiye avuga ku mpamvu ajuririra icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rwategetse ko afungwa by’agateganyo.

Gacinya yavuze ko ibyo urukiko rw’ibanze rwagendeyeho ari ibimenyetso we atemera agaragaza inenge zabyo.

Avuga ko urukiko rwirengagije ko raporo yakozwe hagati ya REG n’Akarere ka Rusizi irimo amakosa ndetse agerageza kugenda agaragaza amwe n’amwe muri ayo makosa.

Muriyo, ashinja Akarere ka Rusizi kuba karateguye isoko ridafite inyigo, ibi ngo byatumye atumiza amapoto 830 mu gihe amapoto yari akenewe yari 685 agomba gushyirwa ku mihanda 11.

Avuga ko Urukiko rw’ubucuruzi rwari rwavuze ko Akarere ka Rusizi kazishyura Gacinya Denis akarangiza imirimo yari isigaye kuko umugenzuzi w’imari we yari yavuze ko imirimo yakozwe na Gacinya yari 87%.

Isoko muri rusange ryari rifite agaciro ka miliyoni 636 we akavuga ko yakagombye kuba yarishyuwe miliyoni 554 ngo nizo zaba zingana na 87% by’imirimo bavuga ko yakoze. Ariko nyamara ngo yishyuwe miliyoni 460 gusa akavuga ko Akarere ka Rusizi ahubwo kakimurimo Amafaranga. Ikindi kandi Gacinya Dennis avuga ko arengane ngo kuko afunzwe wenyine kandi hari n’abandi ubushinjacyaha buvuga ko bafatanyije.

Gacinya we avuga ko raporo z’umugenzi mukuru na REG zakozwe mu mpapuro gusa, ko bamanuka bakajyana nawe kuri ‘terrain’ kuko bagenzuye basanga ahubwo Akarere ariko kamufitiye amafranga.

Yavuze kandi ko atumva uburyo yambuwe isoko rigahabwa abandi, ngo ni akarengane yakorewe kuko Urukiko rw’Ubucuruzi rwari rwanzuye ko agomba kujya gukora imirimo akayirangiza.  

Umushinjacyaha we yasabye Urukiko rwisumbuye kugumishaho icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze agendeye ku kuba ibyo Gacinya avuga nta shingiro bifite ngo kuko ibyo aregwa bihanishwa hagati y’imyaka itanu kugera kuri irindwi y’igifungo.

Umushinjacyaha avuga kandi ko ari ibyaha bifitanye isano no kumunga ubukungu n’imari by’igihugu no guteza igihombo Leta kandi bifite uburemere bwagize ingaruka ku baturage benshi.

 

Gacinya kuba yatanze impamvu z’uburwayi ngo arekurwe, Umushinjacyaha we yavuze ko umugororwa uri mu maboko ya RCS ifite inshingano zo kumuvuza. Isomwa ry’iri jurira rya Gacinya rizasomwa kuya 17 Mutarama.

Ibyaha Gacinya Dennis ashinjwa

Gacinya Denis ibyaha akurikiranweho ntaho bihuriye no kuba ari umuyobozi muri Rayon Sports kuko we akurikiranweho ibyaha bye bwite, nkuko ubugenzacyaha bubitangaza, akurikiranweho ibijyanye n’amasoko yahawe n’uturere twa Rusizi na Gatsibo. Aya masoko yari ayo gushyira amatara ku mihanda imwe n’imwe igize akarere ka Rusizi no gukwirakwiza amashyanyarazi mu mago yabaturage. Gacinya Denis rero arashinjwa ko yaba yarakoresheje amafaranga menshi atangana n’ibikorwa yakoze.

Gacinya Denis agiye mu maboko ya Polisi ishami ry’ubugenzacyaha nyuma yaho abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta basabye abayobozi b’akarere ka Rusizi n’Ubushinjacyaha kumukurikirana nyuma yo guhabwa amasoko ya Leta akishyurwa amafaranga arenze ibikorwa yakoze.

Gacinya uhagarariye ikompanyi yitwa MICON, amafaranga abazwa ni  nk’aho akarere karamwishyuye miliyoni 495 nyamara igenagaciro ry’imirimo yari yakoze ryaragaragaje ko ikwiye miliyoni 253Frw.

Ibijyanye n’akarere ka Gatsibo ko, Gacinya n’ Ikompanyu ye bavugwaho kwishyurwa amafaranga y’umurengera kuko hari aho ipoto imwe yayishyurwaga miliyoni 2,6 Frw, naho cash power imwe akayishyurwa miliyoni 3,8 Frw kandi mu byukuri bidakwiye.

Photo: Umuseke

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger