AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduroUmuziki

G-Bruce arashinjwa ubwambuzi n’umufana we wamugurije ibihumbi 600.

Umuhanzi G-Bruce uzwi mu njyana ya R&B arashinjwa n’umusore witwa Ishaq(Soma Isiyaka) kumwambura amafaranga ibihumbi 600 yamugurije ubwo yari agiye gukora amashusho y’indirimbo “Cheza na Mi”.

Mu mpera z’iki cyumweru dusoza ni bwo umuhanzi Mfuranzima Bruce uzwi nka G-Bruce, yatangiye gushyirwa mu majwi n’umuntu witwa Ishaq, uyu akaba avuga yuko yambuwe na G-Bruce asanzwe afana, amafaranga agera ku bihumbi magana atandatu(600.000 Frw), akaba ngo yarayamugurije mu gihe uyu muhanzi yari agiye gukora amashusho(Video) y’indirimbo ye nshyashya yitwa “Cheza na Mi”.

Ishaq avuga ko G-bruce yari yamusezeranyije ko azamusubiza amafaranga ye mbere yuko amashusho y’indirimbo ajya hanze, ariko ngo yatunguwe no kubona indirimbo yararangije kugera ku mbuga nkoranyambaga no ku bitangazamakuru by’amajwi n’amashusho, atarishyurwa amafaranga ye.

                             Ishaq aravuga ko agiye kwitabaza ubutabera ngo arenganurwe./ Ifoto: Internet

Akomeza avuga ko yahise yihutira kubaza G-Bruce impamvu atubahirije ibyo basezeranye, ariko ngo uyu muhanzi akamurerega amubwira ko azayamwishyura mu gihe indirimbo izaba imaze kugira ayo yinjiza. Ikigaragara mu biganiro bagiranye ku rubuga rwa Whatsapp, nuko G-Bruce adahakana umwenda afitiye Ishaq, ariko uburyo amusubiza nta kizere biha Ishaq ko azabona amafaranga ye, ari nayo mpamvu yiyemeje kubishyira mu butabera maze akarenganurwa.

Aganira n’umunyamakuru wa Toucrwanda.com, Ishaq yagize ati ““G-Bruce naramukundaga kandi nakundaga ibihangano bye ari nabyo byatumye mfata umwanzuro wo kumuguriza amafaranga menshi kuriya, kugirango abashe gukora shooting y’amashusho y’indirimbo ye yitwa “Cheza na Mi”, akaba yari yaransezeranije ko azayansubiza mbere y’uko ashyira hanze amashusho yiyo ndirimbo ye.”

Reba ikiganiro bagiranye kuri whatsapp:

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger