AmakuruImyidagaduro

Fresh Kid yibasiriye Bebe Cool

Umuraperi ukiri muto uzwi nka Fresh Kid w’imyaka irindwi y’amavuko, wo muri Uganda yongeye kugaragara mu bitangaza makuru asa n’uwibasira umuhanzi Bebe Cool nyuma y’uko aherutse ku mugura inama yo guhagarika umuziki akabanza kujya kwiga kuko akiri muto.

Uyu mwana nyuma yo kubona igitekerezo cyatanzwe na Bebe Cool  yabanje kumushimira kubw’inama yamugiriye asoza avuga ko uyu muhanzi ari inyuma y’ibyamamare byo muri Uganda birimo Bobi Wine na Eddy Kenzo.

Nyuma y’ibyo Bebe Cool yatangaje , Fresh Kid ubwo yagiranaga ikiganiro na NBS TV, ngo yahinduye imvuga atangira kuvuga ko Bebe Cool arushwa ubuhanga na Bobi Wine ndetse na Eddy Kenzo, bisobanuye ko atishimiye ibyo yamuvuzeho, amusaba kuba ahagaritse ibitaramo.

Yagize ati “Ndagushimiye ku bw’igitekerezo cyawe ariko Bobi Wine na Kenzo ni abahanga kukurusha”

Galaxyfm, ngo uyu mwana w’imyaka irindwi yasabwe na Minisitiri w’urubyiruko guhagarika ibitaramo akora mu tubari akagana ishuri. Iyi nama ngo yashyigikiwe na benshi, bavuga ko akiri muto akeneye kubanza kugira byinshi yiga.

Bebe Cool nawe ibi yabikomojeho mu kiganiro aherutse kugirana n;imwe muro Televisiyo yo muri Uganda aho yavuze ko uyu mwana yaba ahagaritse ibitaramo akora ahatandukanye harimo no mu tubari akabanza kujya kwiga, ariko uyu mwana ntibyamunezeza.

Benshi mu bakurikirana umuziki wo muri Uganda bagiye babigarukaho, ko uyu mwana yabanza kwiga, ubwo yakirwaga mu biro bya Minisitiri ufite mu nshingano abana n’urubyiruko, Florence Nakiwala, yamutegetse kutazongera kwitabira ibitaramo mu gihe cy’amasomo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger