AmakuruImikino

Frenkie De Jong yatsinze ikizamini cy’ubuzima anerekwa abafana ba Barcelona (Amafoto)

Umuholandi Frenkie de Jong waguzwe na FC Barcelona imukuye muri Ajax Amsterdam, yatsinze ikizamini cy’ubuzima anerekwa abafana ba FC Barcelona muri Stade ya Nou Camp.

Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo uyu musore yaguzwe muri Ajax, gusa akomeza kuyikinira nk’intizanyo, aho yayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona y’Abaholandi akanayigeza muri 1/2 cy’irangiza mu mikino ya UEFA Champions league.

De Jong w’imyaka 21 y’amavuko, yakoze ikizamini cy’ubuzima ku gicamunsi cy’ejo, mbere yo kwerekwa abafana mu masaha y’umugoroba. Abafana ba FC Barcelona babarirwa mu bihumbi 20 ni bo bari baje kwakira uyu musore ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza bakina hagati mu kibuga isi izagira mu minsi iri imbere.

Uyu musore kandi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, avuga ko icyo akumbuye kuruta ibindi ari ugukina umukino we wa mbere muri FC Barcelona.

Yanavuze kandi ko gufata icyemezo cyo kuza muri FC Barcelona byamworoheye cyane, ngo kuko gukinira iyi kipe byahoze mu ndoto ze.

Ati” Gukinira Barca byahoze ari inzozi zanjye. Bakimara kuza kumvugisha, gufata icyemezo byaranyoroheye cyane. Hari amakipe menshi yanshakaga, gusa nkimara kubavugisha byaranyoroheye cyane.”

Uyu musore yanahishuye ko akimara gufasha Ajax gusezerera Real Madrid muri Champions league nyuma yo kuyitsinda ibitego 4-1, yahamagawe n’abantu benshi bamushimira.

Ati” Tukimara gutsinda Real Madrid muri Champions league, abantu benshi bampamagaye banshimira. Perezida yarampamagaye nyuma y’umukino.”

De Jong yavuze kandi ko ikimuzanye muri FC Barcelona ari ugushaka umwanya muri 11 babanza mu kibuga, atitaye ku mwanya azakinishwaho hagati mu kibuga.

Frenkie De Jong yanabajiwe kuri Matthijs de Ligt wahoze ari Kapiteni we muri Ajax Amsterdam, avuga ko yashimishwa cyane no kubona uyu musore w’imyaka 19 amusanga muri Barcelona, gusa avuga ko ari we ugomba kwihitiramo ikipe agomba kwerekezamo.

Ati” Nari niteze ko muza kumbaza kuri De Ligt. Byanshimisha cyane kumubona hano, gusa ntabwo ari njye ugomba kumuhitiramo. Agomba gufata icyemezo cyo guhitamo ibyiza kuri we abifashijwemo n’umuryango we”.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger