AmakuruImikino

FRANCE: Nta bikorwa bya siporo byemewe kugeza mu kwa 9, Shampiyona yashyizweho akadomo itarangiye

Minisitiri w’intebe mu Bufaransa kuri uyu wa kabiri yatangaje ko ibikorwa byose bya siporo mu gihugu bigomba guhagarara kabone n’aho imikino yaba nta bafana bahari kugeza muri Nzeri 2020.

Ifatwa ry’iki cyemezo rivuze ko shampiyona y’Abafaransa y’umupira w’amaguru league 1 igomba guhagarara ndetse hagomba gutegerezwa umwaka w’imikino utaha wa 2020-21.

Ubukana n’ubwiyongere bw’icyorezo cya coronavirus bwatumye kuva ku ya 12 Werurwe imikino irimo n’iy’umupira w’amaguru hirya no hino mu bihugu byinshi ku isi ihagarara kuri ubu hategerejwe isubukurwa ryayo.

Ubufaransa bubaye igihugu cya kane gifashe iki cyemezo bwiyunga ku Buholandi, Ububirigi na Arijantina (Argentina) batangaje ko umwaka w’imikino 2019-20 ushyizweho iherezo ndetse nta na gahunda ihari yo gusubukura imikino.

Minisitiri w’intebe w’Ubufaransa Philippe yavuze ko uyu mwaka w’imikino wa 2019-20 udashobora gukomeza by’umwihariko umupira w’amaguru.

Ati: “nta bikorwa bya siporo bigomba kuba, by’umwihariko umupira w’amaguru mbere y’ukwa cyenda kabone n’aho imikino yabera mu muhezo (gukina nta bafana bari ku bibuga).”

Uretse kugira ingaruka kuri shampiyona y’uno mwaka biragara nk’aho iki cyemezo gishobora kuzangira ingaruka no kumakipe yo mu Bufaransa akiri mu mikino nyaburayi y’amakipe yabaye aya mbere iwayo (champions league) nka PSG ndetse na Lyon.

Olympic Lyonnais yari ihatanye na Juventus yo mu Butaliyani muri 1/6 cya champions league aho mu mukino ubanza yari yabashije gutse Juventus 1-0 hakaba hari hateganyijwe umukino wo kwishyura I Turin ubwo umukinyi w’iyi kipe Daniel Rugani yabaga uwa mbere ugaragayeho covid-19 mu bakina mu Butaliyani.

Kuri ubu haribazwa niba aya makipe ya PSG na Olympic Lyonnais zazitabira iri rushanwa mu gihe ryaba risubukuwe rigasoza mu kwa munani nk’uko biteganywa.

Nyuma y’uyu mwanzuro PSG binyuze mu muyobozi wayo Nasser Al-Khelaifi ikaba yavuze ko izemera igakinira hanze y’Ubufaransa mu gihebizaba ngombwa.

Shampiona y’abafaransa yahagaze PSG iyoboye n’amanota 68, Marseille ku mwanya wa kabiri n’amanota 56, Rennes na 50, lilles na 49.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger