Cover StoryImikino

FIBA U16: Ikipe y’u Rwanda imaze gutsinda Algeria

FIBA U16: Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya basketball y’abatarengeje imyaka 16 yigaranzuye iyo muri Algeria iyitsinda amanota 57 kuri 55 mu mukino wa nyuma wo mu matsinda.

Ni mumukino wabaye mu gicamunsi cyo kuruyu wa 20 nyakanga 2017 ,aho ikipe y’U rwanda yahuraga n’iya Algeria mu mukino wo kwishyura,  mu mukino ubanza ikipe y’u Rwanda ntiyari yabashije kwitwara neza dore ko yari yatsinzwe amanota 67 kuri 39 .

Uyu mukino wabanje kugora ikipe y’U Rwanda dore ko mu duce tubiri tubanza yabanje gutsindwa na Algeria gusa ikaza kugaruka mu mukino itsinda utundi tubiri twasoje uyu mukino.

U Rwanda ruhagaze nabi dore rusoje ari urwa nyuma n’amanota umunani mu mikino itandatu rwakinnye,Misiri [amanota 12] na Algeria [amanota umunani] niyo makipe y yari kumwe n’u Rwanda mu itsinda yabashije kuzamuka.

Ikipe y’u Rwanda  igomba gukina imikino yo guhatanira umwanya kuva kuri gatanu n’umunani (5-8), umukino bazakina na Mozambique kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2017 saa cyenda n’iminota 15  ku masaha ya Kigali (15h15’).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger