AmakuruAmakuru ashushyeImikino

FERWAFA yatesheje agaciro ikirego cya Rayon Sports

FERWAFA yatesheje agaciro ikirego yagejejweho na Rayon Sports, cyagaragazaga ko batishimiye imisifirire y’umusifuzi wo ku ruhande mu umukino batsinzwemo na APR FC 2-1.

Rayon Sports yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ barisaba ko  ryakurikirana umusufuzi wo ku ruhande Ndagijimana Theogene wasifuye umukino batsinzwemo na APR FC 2-1 kuko yaba yaritwaye nabi yanga igitego cyabo, FERWAFA yabasubije ko amashusho batanze nk’ikimenyetso atafashwe mu buryo bwa kinyamwuga kuko atagaragaza neza ko uwo musifuzi yakoze ikosa.

Uyu mukino wabaye tariki ya 12 Ukuboza 2018, APR FC niyo yabanje igitego iza kukishyurwa mu gice cya kabiri gitsinzwe na Sarpong, nyuma yaho atsinda igitego cya kabiri ariko umusufuzi wo ku ruhande Ndagijimana Theogene aracyanga avuga ko habayeho kurarira (Offside).

Bukeye bwaho tariki ya 13 Ukuboza, Rayon Sports yahise yandikira FERWAFA bayisaba gusaba ubusobanuro umusifuzi Ndagijimana Theogene kuko yanze igitego cya Sarpong kandi cyari cyo.

Ku ibaruwa yasinyweho n’umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Regis ikaba yasubije Rayon Sports ko nyuma y’uko komisiyo ishinzwe imisifurire ya FERWAFA isuzumye amashusho batanze ndetse n’ay’Azam TV basanze amashusho batanze atarafashwe mu buryo bwa kinyamwuga kuko ataragaraza koko niba Sarpong yari yaraririye cyangwa umusifuzi yaribeshye bityo ko icyemezo cy’umusifuzi ari cyo kigomba guhabwa agaciro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger